Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Agace ka Bwiza muri DRC gakomeje kuba isibaniro hagati ya FARDC na M23.

Nyuma y’imirwano ikomeye yatangiye tariki 01 Ukwakira 2023 muri Teritwari ya Masisi, abarwanyi ba M23 byabaye ngombwa ko basubira inyuma maze bashinga ibirindiro bikomeye ahitwa mu Bwiza ahasanzwe harahungiye abaturage benshi biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ikinyarwanda. Kuri ubu ingabo za DR Congo ziri kumwe n’umutwe wa FDLR ndetse na Wazalendo bakaba bakomeje kugerageza ngo barebe ko bafata aka gace n’ubwo bakomeje kuhahurira n’akaga.

Dore nk’ubu ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, ubwo FARDC n’abayifasha bose bageragezaga gutera aha mu Bwiza, barashwe na M23 birakomera ndetse benshi muri bo bahasiga agatwe babonye ko byanze bayabangira ingata ku buryo na Kitshanga bikangaga ko M23 ishobora kuyifata ariko ihita isubira mu Bwiza.

Aka gace gaherereye hagati ya Teritwari ya Rutshuru na Masisi gakomeje kuba isibaniro, nyuma yuko FARDC, FDLR, Wazalendo, Wagner n’abasirikare b’Abarundi kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru bagerageje kuhatera ngo bahigarurire biranga biba iby’ubusa, amakuru ava ku rugamba akaba yemeza ko uruhande rwa Leta rwatakaje abasirikare bagera kuri 600 barimo n’abo mu mutwe udasanzwe wa FARDC witwa “Force Spéciale Hibou” ukunze kurwana mu masaha y’ijoro.

Nyuma yo kubeshya abakongomani bari mu bice bya kure ko Bwiza bayifashe kandi ari ibinyoma, FARDC yakoze ku nkoramutima zayo zose zirimo FDLR, umutwe wihariye wa FARDC uzwi nka Force Spéciale Hibou, Wagner, Wazalendo ndetse n’abarundi, maze mu mirwano itararengeje isaha imwe, babura n’uko batwara imirambo y’ababo bapfuye mbere kuko ngo imwe mu ntego nyamukuru kwari ugutwara iyo mirambo inyanyagiye ku gasozi.

Iyi mirambo myinshi ngo ikomeje gutera ikibazo kuko ngo irimo n’iy’abanyamahanga bo muri Zambia n’ahandi nk’uko byagaragajwe n’ibyangombwa babasanzemo, bakaba kandi barimo benshi bo muri Hibou ariko biyambitse imyenda ivangavanze ngo bereke amahanga ko ari Wazalendo iri kurwana atari FARDC.

Hari amakuru ataremezwa neza avugako mu mirwano y’ejo kuwa Gatanu, M23 yaba yarishe umusirikare ufite ipeti rya Jenerali (amazina ye akaba ataratangazwa), uyu ngo akaba aje asanga undi mu Jenerali (autoproclammé) wishwe mu mirwano yo mu ntangiriro z’Icyumweru ubwo yarwanga ku ruhande rwa Leta (rwiyise Wazalendo).

Kuba Bwiza ikiri mu maboko ya M23 bishyira igitutu gikomeye ku basirikare ba FARDC bari i Kitshanga, Kirolirwe n’ahandi hahegereye, kuko ngo isaha n’isaha M23 yahita igaruka ikahigarurira bitayigoye, ibintu bituma FARDC n’abayifasha bose badasinzira namba kuko ngo aha mu Bwiza hari ibirindiro bikomeye bikorana bya hafi n’ibindi biri muri Rutshuru kugera i Bunagana ku mupaka uhuza DR Congo na Uganda.

Umwe mu basirikare ba FARDC mu mutwe udasanzwe wa Force Spéciale Hibou ku rugamba arwana na M23.
M23 yerekanye intwaro nyinshi yambuye FARDC mu mirwano yo gushaka kwigarurira agace ka Bwiza.

Related posts

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo.

N. FLAVIEN

Amateka y’Umunyekongo wamamaye muri NBA uherutse kwitaba Imana.

KALISA

Karongi: Abanyeshuri ba Ecole d’Elites-Kibuye bashenguwe n’uburyo Abatutsi bishwe muri aka gace.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777