Ibi ni ibyatangajwe mu nteko rusange ya Sena ubwo bunguranaga ibitekerezo na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda kuko ngo abanyamaguru baza imbere ijanisha rya 34.
Mu mwaka wa 2024-2025, hirya no hino mu gihugu habaye impanuka 22,509 zahitanye ubuzima bw’abantu 1470 biganjemo abanyamaguru kuko bagize 34% by’abo zahitanye. Abandi ni abatwara abagenzi kuri moto bangana na 27%, abatwara amagare 23%.
Iyi komisiyo yagaragarije inteko rusange ya sena ko ibipimo bikubiye muri raporo y’igenzura ryakozwe bigaragaza izamuka rikabije ry’impanuka, aho umubare wazo wavuye ku 8,660 mu mwaka wa 2022 ugera ku 10,320 mu mwaka wa 2025.
Gusa Polisi y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose hongerwa imbaraga mu gukumira impanuka zo mu muhanda harimo nko kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano wo mu muhanda, utugabanya muvuduko (speed governor) n’ibindi .
Abasenateri bagaragaje impungenge z’uko hakiri icyuho cyo kuba nta ngamba zihamye zo gupima umunaniro w’abashoferi na byo bikaba intandaro y’impanuka za hato na hato hirya no hino mu gihugu.

