Amizero
Amakuru Ubuzima

U Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata

Buri mwaka tariki ya 1 Kamena, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kunywa amata. Intego rusange y’uyu munsi ni ugufasha abatuye isi kurushaho gusobanukirwa n’akamaro k’amata ndetse n’ibiyakomokaho.

Mu Rwanda ku rwego rw’Igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Burera mu Murenge wa Ruhunde, aho abana bo mu ishuri ribanza  rya Gitovu bahawe amata,  hagamijwe gushimangira umuco wo kunywa amata mu bana bato ndetse n’abakuze.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo uhagarariye ikaragiro rya Burera (Burera Diary) ari naryo ryatanze amata abana banyoye kuri uyu munsi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’aborozi mu Rwanda, uwari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) ndetse n’abakozi b’umushinga ushinzwe guteza imbere ibikomoka ku mata (RDDP). Ni mu gihe umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana Joseph Munyaneza.

Ingabire Olive, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku ishuri rya Gitovu wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimye ababahaye amata, anavuga ko nta gushidikanya ko kunywa amata no kugira amanota meza mw’ishuri bifitanye isano ya bugufi.

Nta mwana wanyoye amata wagira amanota mabi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’aborozi mu Rwanda yagarutse ku kamaro k’amata ku mubiri, anasobanura ko amata atari ingenzi ku bana gusa, ko ahubwo ibyiciro byose by’abantu bagakwiye kunywa amata. Yagize ati: “Nubwo usanga rimwe na rimwe mu muco himakazwa ibindi binyobwa, ariko ntacyo umusore cyangwa inkumi wabaswe n’urwagwa cyangwa ikigage yakwigezaho. Yaba umwana, yaba urubyiruko, abasheshe akanguhe, abagore batwite, mbese ibyiciro byose  bakeneye amata kuko afite intungamubiri zihagije.”

Uyu muyobozi kandi yanibukije aborozi ko nubwo hakorwa ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu akamaro k’amata, ariko nabo bafite inshingano zo kongera umukamo kugira ngo haboneke amata ahagije abanyagihugu.

Musiime Umulungi Florence, Umunyabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’aborozi mu Rwanda

Ati: “Umworozi yakagombye guterwa ishema nuko inka ze zakamwe amata menshi, kuko ariwo musanzu nawe aba atanze mu iterambere ry’igihugu n’abagituye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Joseph Munyaneza, yagarutse ku kamaro k’amata, aho yasobanuye ko arenze kuba gusa ikinyobwa ahubwo ari n’ikiribwa. Uyu muyobozi kandi yananenze abagifite umuco wo kumva ko umusaruro w’amata wose ugomba kujyanwa kw’isoko ngo haboneke amafaranga yo gukoresha ibindi. Yasabye aborozi kumenya ko abo mu rugo nabo bakeneye kunywa amata.

Uyu muyobozi kandi yanatunze agatoki bamwe mu borozi kuri ubu borora inka bibanda cyane ku nka zitanga ifumbire, ugasanga izitanga umukamo bataziha agaciro.

Uretse uruganda rutunganya amata rwa Burera, akarere ka Burera kanafite amakusanyirizo atanu (Kirambo, Cyanika, Kivuye, Bungwe ndetse na Gatebe). Aha rero akaba ari naho uyu muyobozi ahera yibutsa abantu ko atari ngombwa ko uba woroye inka kugira ngo unywe amata.

Imibare yatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubworozi (RAB) igaragaza ko muri 2020 umubare w’inka ziri mu Rwanda wazamutse ukagera kuri miliyoni 1.39; muri zo 41% zari inka z’inyarwanda (local breeds), 43% zari inka z’ibyimanyi (cross breeds) naho 16% zikaba inzungu (pure exotic breeds). Imibare kandi inerekana ko umukamo wiyongereye, aho muri 2006, wavuye kuri toni z’amata 152,511 ugera kuri toni 864,252 muri 2020.

Gusa ariko kandi uregendo ruracyari rurerure kuko ibipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) bivuga ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara umuntu umwe akwiye kunywa litiro 120 ku mwaka mu gihe mu gihe muri 2020 imibare yagaragaza ko ku mwaka Umunyarwanda anywa litiro 72 gusa.

Umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata watangijwe muri 2001 n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa hagamijwe kwibutsa abatuye isi ko amata afite intungamubiri nyinshi zikenewe n’umubiri. Uyu munsi wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Kamena.

Burera Diary niyo yatanze amata abana banyoye

Related posts

Ngororero: Shisha Kibondo ikura abana mu mirire mibi yahindutse Shisha Bwana ku bwo kugwa neza abagabo.

N. FLAVIEN

Maj Gen. Makenga wa M23 yagemuriye abasikare ba FARDC barwariye mu bitaro i Goma.

Muntu Clarisse

Wisdom Schools nyambere mu guhanga udushya yerekanye aho igeze mu ikoranabuhanga ryifashisha ‘robots’.

N. FLAVIEN

2 comments

Ntwari Eric June 2, 2021 at 6:36 AM

Asante sana kbsa, ganyobwe gatwubake imibiri.

Asante kunkuru ikoranye ubuhanga

Reply
Mabe June 2, 2021 at 9:33 AM

Amata ni meza cyane ku buzima bwacu. Gusa muri iyi minsi ni ukwitondera amata y’inka ziriya ibiryo nk’iby’abantu zitarobanura. Ubundi inka yarishaga ubwatsi igatanga amata y’umwimerere

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777