Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Ifungurwa ryihuse ry’Ikibuga cy’indege cya Goma, umwe mu myanzuro yafatiwe i Paris

Umwe mu myanzuro ikomeye yavuye mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari yabereye i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, ni uko Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kigomba gufungurwa vuba kugira ngo cyifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi nk’uko byemejwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku busabe bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa DR Congo.

Iyi nama yatumijwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yitabiriwe na Perezida Tshisekedi wa DR Congo, uwa Togo nk’umuhuza w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, abahagarariye u Rwanda, u Burundi, Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga.

Imwe mu ntego nyamukuru z’iyi nama yari ugukusanya amafaranga azifashishwa mu gufasha abagizweho ingaruka n’intambara imaze imyaka ine mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

U Bufaransa na Togo byateguye iyi nama byagize iki gitekerezo nyuma y’aho bigaragaye ko kugeza tariki ya 15 Ukwakira 2025, muri miliyari 2,5 z’Amadolari zari kwifashishwa mu gufasha aba bantu muri uyu mwaka, hari hamaze kubonekamo gusa agera kuri 16%.

Perezida Macron yatangaje ko muri iyi nama hakusanyirijwe miliyari 1,5 z’Amayero (miliyari 1,7$) zo kuziba iki cyuho, kandi ko mu bagenerwabikorwa bazibandwaho ari abahunze ibice biberamo imirwano barimo abagore n’abana, bahabwe ibiribwa n’imiti.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko kugira ngo imfashanyo n’ubundi butabazi abagizweho ingaruka n’intambara bakeneye bigende neza, ari ngombwa ko ikibuga cy’indege cya Goma kiri mu bice bigenzurwa na M23 gifungurwa kugira ngo indege z’ubutabazi zijye zikigwaho.

Iki kibuga cy’indege cyafunzwe mu mpera za Mutarama 2025, ubwo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bafataga umujyi wa Goma. Icyo gihe bavugaga ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zasize zicyangije, ariko abakozi b’Umuryango w’Abibumbye baragitunganyije.

Muri iki gihe nticyari cyagakoze kuko Leta ya DR Congo yabujije sosiyete z’indege kutagikoresha mu gihe kikigenzurwa n’uruhande bihanganye ndetse uwarenga kuri ayo mabwiriza akaba yahura n’akaga kuko hari indege yigeze kugwa mu Minembwe itwaye imiti, Leta iyirasa yifashishije drones, nyamara bikaba bivugwa ko yari iy’abagiraneza mpuzamahanga bashinzwe gufasha.

Perezida Macron yasobanuye ko mu byumweru biri imbere, iki kibuga cy’indege kizafungurwa kugira ngo kijye kigwaho indege z’ubutabazi iminsi ibiri mu cyumweru kandi ko ubusugire bw’ubutaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo buzubahirizwa.

Yagize ati: “Ndagira ngo mbamenyeshe ko mu byumweru biri imbere, tuzafungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo kijye kigwaho indege z’ubutabazi iminsi ibiri. Ni indege nto bitewe n’ubushobozi. Bizakorwa hubahirizwa ubusugire bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugira ngo indege za mbere z’ubutabazi zijyeyo bidatinze.

Perezida Macron yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta ya Qatar bisanzwe ari abahuza mu makimbirane yo mu karere ko byatanga ubufasha kugira ngo iki kibuga cy’indege gifungurwe.

Umutwe wa M23 wo uvuga ko ibyemezo byafatiwe i Paris mu Bufaransa nabo babibonye ku mbugankoranyambaga kuko bo batigeze batumirwa muri iyo nama, bakavuga ko ibijyanye n’ikibuga cy’Indege cya Goma bitagakwiye kuva i Paris ahubwo hari ibikwiye kubanza byanozwa kikabona gufungurwa ndetse Leta ya Kinshasa nayo ikareka gukomeza gushoza intambara.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda wari uhagarariye I Rwanda muri iyo nama, yavuze ko izo ndege zitwaye imfashanyo zakabanje kujya mu bice byo muri Kivu y’Amajyepfo nka Minembwe hari n’abaturage biganjemo abanyamulenge bakomeje kwibasirwa n’ingabo za Leta ya Kinshasa n’abarundi ndetse na FDLR aho kwihutira muri Kivu y’Amajyaruguru kuko ngo aho M23 igenzura hari umutekano ndetse abaturage bakomeje imirimo yabo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Mbere (Mutarama) uyu mwaka wa 2025, abantu miliyoni 2 bahunze imirwano mu burasirazuba bwa DR Congo kandi ko muri rusange, abagera kuri miliyoni 28 bafite ikibazo cyo kutabona ibiribwa bihagije.

Inama yafatiwemo imyanzuro ireba ibice bigenzurwa na M23 nyamara yo ntiyatumiwemo/Photo Internet.
Perezida Macron na Tshisekedi bongorerana mu nama yabereye i Paris/Photo Internet.
Ikibuga cy’Indege cya Goma kigomba gufungurwa vuba byihuse n’ubwo M23 itabivugaho rumwe n’abafashe icyemezo/Photo Internet.

Related posts

Gakenke: Bemereye Paul Kagame kumutora 100% abanyeshyari bashaka bakiyahura.

N. FLAVIEN

Cyera kabaye CAF yisubiyeho yemerera u Rwanda kwakirira Benin i Kigali ariko ishyiraho icyitonderwa.

N. FLAVIEN

Perezida Museveni wavuye i Kampala na Kajugujugu yageze mu Rwanda mu modoka.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777