Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze

Umwana w’imyaka itanu yarohamye mu bwogero bwa Hoteli.

Umwana w’umukobwa w’imyaka itanu yarohamye mu bwogero bw’amazi ubwo yakiniraga n’inshuti ze muri hoteri ahitwa Nyali mu mujyi wa Mombasa mu gihugu cya Kenya.

Alby Okeyo yari kumwe n’inshuti ze ku wa Gatandatu mu gitondo ubwo ibi byago byabaga muri hoteri ya Sanana, iri ahitwa  Nyali muri Mombasa.

Uwo mwana yari yajyanye na nyina wabo muri iyo hoteri, ariko aza kurohama.

Nyina wabo yabwiye polisi ko umwana yagiye ku ruhande rw’ubwogero burimo amazi menshi, aharenze ubushobozi bwe, aho yahise arohama.

Abari aho batangaje ko bakimara kubona ko hari ikibazo, bahamagaye abashinzwe umutekano w’ubwogero maze umwe muri bo yinjira mu mazi akuramo umwana.

Nyuma yaho, yahise ajyanwa kwa muganga muri Premier Hospital Nyali, ariko agwa mu bitaro ari kuvurwa.

Umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Abapolisi basuye ahabereye impanuka ndetse n’ibitaro mu rwego rwo gukora iperereza kuri aya makuba.

Polisi ivuga ko habayeho kwiyongera kw’ibi byago muri iki gihe cy’iminsi mikuru, maze isaba abayobozi ba hoteri ndetse n’ababyeyi kuba maso kugira ngo birinde impanuka nk’izi.

Ahandi hantu biherutse kuba muri iki gihugu:

Mu Kagari ka Kiptuiya, mu Karere ka Nandi, umugabo yarohamye mu mugezi wa Cheptaburbur.

Polisi yageze aho byabereye isanga Duncan Amisi w’imyaka 31 yagiye mu mugezi muto ubwo yafuraga imyenda ye, maze arohama.

Afatanyije n’abaturage, polisi yashoboye gukura umurambo mu mazi.

Umurambo wajyanwe mu buruhukiro bwa Samaritan muri Kapsabet kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ahitwa Murang’a:

Umukozi wa nyakabyizi yapfiriye mu kiraro cyasenyutse ubwo we na bagenzi be barimo bahungiramo imvura.

Polisi yavuze ko ibyo byabaye ku wa Gatandatu mu gace ka Kambirwa, bikomeretsa abandi batanu.

Abasore batandatu bari bahungiye mu kiraro ubwo cyasenyukaga. Babiri muri bo babashije gusohoka nta kibazo, mu gihe abandi bane bakomeretse, bajyanwa ku bitaro bya Murang’a Level Five, aho umwe yahise apfa.

Umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’aho kugira ngo ukorerwe isuzuma no kumenyekana neza.

Ahitwa Mathira, Nyeri County:

Dennis Ndungu w’imyaka 22 yabonetse yapfuye mu nzu ye yakodeshaga.

Umurambo wasanzwe uryamye hasi, ufite ibikomere ku gice cy’ibumoso cy’umutwe, ku gahanga, ndetse no ku kaguru k’ibumoso.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko nyakwigendera yari umunyonzi (boda boda) mu Mujyi wa Karatina.

Birakekwa ko urupfu rwe rwaba rwaratewe n’impanuka y’imodoka, kuko moto ye yasanzwe iparitse imbere y’inzu ye kandi ifite ibyangiritse bishya, birimo: isuka y’amatara yapfuye, umutara wamenetse, indorerwamo y’ibumoso yamenetse, ikimenyetso cy’umuriro cyo ku ruhande rw’ibumoso cyangiritse, ndetse n’ikirindiro cyangiritse.

Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Karatina Level Four kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Related posts

Perezida Macron yanze gufata ibipimo by’u Burusiya bya Covid-19 kubera umutekano we.

N. FLAVIEN

Abarwanyi ba M23 baravugwa mu marembo ya Rutshuru

N. FLAVIEN

Ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu nzira zo gukemuka vuba.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777