Mu gihugu cy’u Bubiligi, abashakashatsi mu buvuzi baratangaza ko hari umukecuru uherutse kugaragaraho ko yanduye ubwoko bubiri butandukanye bw’icyorezo cya COVID-19. Aya makuru yamenyakanye nyuma y’inama yahuje impuguke zo mu bihugu by’u Burayi mu buvuzi bw’indwara ziterwa n’udukoko tutarebeshwa ijisho (European Congress Clinical Microbiology & Infectious Diseases).
Uyu mukecuru w’imyaka 90 waje no guhitanwa n’iyi ndwara muri Werurwe uyu mwaka ngo niwe muntu wenyine kugeza ubu ku isi wasanzwemo ubwoko bubiri bw’iki cyorezo. Abashakashatsi bavuga ko ubwoko bwa Alpha na Beta uyu mukecuru yari afite ashobora kuba yarabwandujwe n’abantu babiri batandukanye.
Nkuko bitangazwa na Televiziyo ya VRT yo mu gihugu cy’u Bubiligi, uyu mukecuru wavurirwaga mu bitaro bya Aalst biherereye hafi y’umurwa mukuru Bruxelles ngo ntiyari yarigeze akingirwa. Nubwo kugeza ubu u Bubiligi bufite inkingo zabufasha gukingira nibura 70% by’abaturage; mu ntangiriro z’uyu mwaka, kimwe n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi u Bubiligi nabwo bwari bufite ikibazo k’inkingo nkeya.
Aba bahanga mu buvuzi kandi banaburiye abatuye umugabane w’u Burayi ko muri iyi mpeshyi bashobora guhura n’inkubiri y’ubwoko bwihinduye bwa COVID-19 buzwi ku izina rya “Delta”`
Aba bahanga mu buvuzi kandi batangaje ko hakiri gukorwa inyigo ngo barebe niba mu minsi iri imbere iki kibazo cyo kwandura ubwoko burenze bumwe bwa COVID-19 kitazagenda kiyongera hirya no hino ku isi.