Amizero
COVID 19

Umukecuru w’imyaka 90 yanduye ubwoko bubiri bwa COVID-19 icyarimwe

Mu gihugu cy’u Bubiligi, abashakashatsi mu buvuzi baratangaza ko hari umukecuru uherutse kugaragaraho ko yanduye ubwoko bubiri butandukanye bw’icyorezo cya COVID-19. Aya makuru yamenyakanye nyuma y’inama yahuje impuguke zo mu bihugu by’u Burayi mu buvuzi bw’indwara ziterwa n’udukoko tutarebeshwa ijisho (European Congress Clinical Microbiology & Infectious Diseases).

Uyu mukecuru w’imyaka 90 waje no guhitanwa n’iyi ndwara muri Werurwe uyu mwaka ngo niwe muntu wenyine kugeza ubu ku isi wasanzwemo ubwoko bubiri bw’iki cyorezo. Abashakashatsi bavuga ko ubwoko bwa Alpha na Beta uyu mukecuru yari afite ashobora kuba yarabwandujwe n’abantu babiri batandukanye.

Nkuko bitangazwa na Televiziyo ya VRT yo mu gihugu cy’u Bubiligi, uyu mukecuru wavurirwaga mu bitaro bya Aalst biherereye hafi y’umurwa mukuru Bruxelles ngo ntiyari yarigeze akingirwa. Nubwo kugeza ubu u Bubiligi bufite inkingo zabufasha gukingira nibura 70% by’abaturage; mu ntangiriro z’uyu mwaka, kimwe n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi u Bubiligi nabwo bwari bufite ikibazo k’inkingo nkeya.

Aba bahanga mu buvuzi kandi banaburiye abatuye umugabane w’u Burayi ko muri iyi mpeshyi bashobora guhura n’inkubiri y’ubwoko bwihinduye bwa COVID-19 buzwi ku izina rya “Delta”`

Aba bahanga mu buvuzi kandi batangaje ko hakiri gukorwa inyigo ngo barebe niba mu minsi iri imbere iki kibazo cyo kwandura ubwoko burenze bumwe bwa COVID-19 kitazagenda kiyongera hirya no hino ku isi.

Related posts

Ruhango: Abantu 10 muri 239 bafatiwe kuri Kanyarira basanzwemo Covid-19.

N. FLAVIEN

COVID 19: Kubera iki Uburayi bwashegeshwe kurusha Afrika?

N. FLAVIEN

Kigali: Kwinjira ahahurira abantu benshi bisaba urukingo rwa kabiri rushimangira.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777