Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II witabiriwe n’abasaga miliyoni.

Ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, umunsi w’amateka ku Isi kuko uwahoze ari Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yasezeweho bwa nyuma mu muhango witabiriwe n’abayobozi bo hirya no hino ku Isi ndetse n’abaturage b’u Bwongereza basaga miliyoni bari ku mihanda y’i Londre mu murwa mukuru w’u Bwongereza.

Indirimbo z’agahinda ndetse n’izo guhimbaza Imana nizo zaranze umuhango wo gutabariza no guherekeza bwa nyuma Umwamikazi Elizabeth wa Kabiri wayoboye ubwami bw’u Bwongereza igihe kirekire kurusha abamubanjirije, dore ko yatanze amaze imyaka 70 ku ngoma.

Perezida Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro babarirwa mu magana bitabiriye uwo muhango wabimburiwe n’amasengesho yabereye muri Katedarali ya Westminster Abbey i Londre.

Mu birango n’ibimenyetso by’Ubwami bw’u Bwongereza, isanduku yari irimo umugogo w’Umwamikazi Elizabeth II yinjiye Westminster Abbey ihetswe ku bitugu n’ingabo kabuhariwe ndetse hanaririmbwa “God Save The King” indirimbo yubahiza ubwami bw’u Bwongereza n’umuryango wa Commonwealth.

Umuyobozi w’Itorero Anglican ku Isi akaba na musenyeri wa Canterbury, Justin Welby yagaragaje Umwamikazi Elizabeth II nk’umuntu udasanzwe wakoze ibishimwa n’Imana n’Abantu mu gihe cy’ubuzima bwe ku Isi.

“Twese tuzahura n’urubanza rw’impuhwe z’Imana. Twese rero dukwiye gusangira ibyiringiro n’umwamikazi, ibyiringiro byaranze imiyoborere ye mu myaka 70 haba mu gihe cy’ubuzima cg mu gihe cy’urupfu. Iyo witanga ukiri muzima, upfana ibyiringiro. Abakurikiza bose urugero rw’umwamikazi, bakizera Imana, bakwiye kuvugira hamwe na we bati ’tuzongera duhure’.”

Mu bandi bavuze isengesho harimo Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Elizabeth Truss wifashishije amagambo ya Bibiliya yanditse muri Yohana igice cya 14, umurongo wa mbere n’uwa cyenda.

”Ntimuhagarike imitima yanyu mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data hari amazu menshi; iyo aba adahari mba mbabwiye kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu nzagaruka mbajyane iwanjye ngo aho ndi namwe muzabeyo. Kandi aho njya inzira murayizi.”

Thomas aramubwira ati Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n’iki? Yesu aramubwira ati ni njye nzira n’ukuri n’ubugingo: Ntawujya kwa Data ntamujyanye.

Mu isengesho rye, Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland nawe yahumurije inshuti n’umuryango w’Umwamikazi Elizabeth II akoresheje amagambo yo muri Bibiliya ari mu Bakolinto igice cya 15 kuva ku murongo wa 20 kugeza kuwa 26 ndetse n’uwa 53.

”Ariko noneho Kristo yarazutse, niwe muganura w’abasinziriye, kuko ubwo urupfu rwazanywe n’umuntu, ni ko no kuzuka kw’abapfuye kwazanywe n’umuntu…Umwanzi uzaheruka gukurwaho ni urupfu, kuko handitse ngo yamuhaye gutwara byose abishyira munsi y’ibirenge bye… Kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.”

Nyuma yo gusezerwaho mu cyubahiro, Umwamikazi Elizabeth II yagejejwe muri imwe mu ngoro z’ubwami bw’u Bwongereza izwi nka House of Windsor, atabarizwa mu rwibutso rwa George VI Memorial Chapel ahashyinguye umugabo we Igikomangoma Philip.

Umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II wanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida Joe Biden wa USA, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Umwami w’abami w’u Buyapani Naruhito, Umwami Philippe w’u Bubiligi, Umwami w’u Buholandi Willem-Alexander, Umwami Harald V wa Norvège n’abandi bose bari kumwe n’Umwami Charles III w’u Bwongereza wari kumwe n’abo mu murynago w’ibwami bose.

Uyu muhango kandi wanitabiriwe na bamwe muri ba Minisitiri b’intebe bayoboye u Bwongereza ku ngoma y’Umwamikazi Elizabeth II barimo Liz Truss uriho ubu, Boris Johnson yasimbuye, Theresa May, David Cameron, Goldon Brown ndetse na Tony Blair.

Umwamikazi Elizabeth II watabarijwe kuri uyu wa Mbere, yatanze tariki 08 Nzeri 2022 ku myaka 96 y’amavuko, akaba ari we kugeza ubu ufite agahigo ko kumara igihe kinini ku ngoma mu bwami bw’u Bwongereza.

Umugogo w’Umwamikazi watwawe n’abasirikare kabuhariwe bari bashagawe n’imbaga imusezera bwa nyuma.
Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma basaga 500, hiyongeraho abandi baturage basaga Miliyoni bari ku mihanda ya London.

Related posts

Turikiya iherutse gupfusha abarenga ibihumbi 40 yongeye kwibasirwa n’umutingito ukomeye.

N. FLAVIEN

South Africa: Abagera kuri 72 bamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeje.

N. FLAVIEN

DR Congo: Vital Kamerhe yatorewe kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777