Volodymyr Zelensky uyobora Ukraine yatangaje ko Igihugu cye gikeneye intwaro z’ubwirinzi zifite agaciro ka miliyari 55 z’amadorali ya Amerika kugira ngo kibashe guhangana n’u Burusiya mu ntambara imaze umwaka urenga.
Iyi nkunga Ukraine ishaka iruta kure iyo imaze guhabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nkuko Wall Street Journal (WSJ) yabitangaje.
Zelensky yavuze ko ikintu cyonyine cyabafasha kwigaranzura u Burusiya ari intwaro zirinda ikirere zizwi nka Patriot z’abanyamerika. Ni ikoranabuhanga rifite ubushobozi buhambaye bwo kumenya ikintu kidasanzwe cyinjiye mu kirere cy’Igihugu kirikoresha, rikihutira kohereza ibigihanura mu mwanya muto.
Ukraine yatangaje ko iramutse ibonye nibura Patriots zigera kuri 50 zigashyirwa hirya no hino mu mijyi yayo, aribwo yakwizera kurwana igatsinda u Burusiya.
Bivugwa ko Patriot imwe igura miliyari $1.1, bivuze ko hakenewe asaga miliyari $55 ngo ubusabe bwa Zelensky bwubahirizwe.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gutanga inkunga ya miliyari $37 kuva intambara yatangira, bisobanuye ko ubusabe bwa Ukraine buruta kure ubwo imaze guhabwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe izi ntwaro z’ubwirinzi zaba zitabonetse, Zelensky yavuze ko ibitero bateganya kugaba ku ngabo z’u Burisiya ngo bisubize uduce bambuwe, bizagwamo abasirikare benshi. Ati: “Buri wese arabizi ko kugaba ibitero nta bwirinzi bwo mu kirere ufite ari bibi cyane”.
Bivugwa ko muri Mata uyu mwaka, Amerika yahaye Ukraine intwaro ebyiri z’ubwirinzi za Patriot kandi ko zatangiye gukoreshwa nubwo u Burusiya butabyemera. Ukraine yahawe kandi izindi ntwaro z’ubwirinzi bwo mu kirere nka NASAMS y’Abanyamerika, IRIS-T y’abadage n’izindi.
