Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangiye ibiganiro bigamije kongera kubaka no kongerera imbaraga igisirikare cyayo (FARDC), isaba Afurika y’Epfo ubufasha mu myitozo, ibikoresho n’ubujyanama mu bya gisirikare, hashingiwe ku masezerano asa n’ayasinyiwe i Pretoria mu 2004.
Iki cyifuzo kije nyuma y’aho Afurika y’Epfo ikuye ingabo zayo mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo bwo kurwanya ihuriro rya AFC/M23, ndetse ikanatangaza ko ingabo zayo zari mu butumwa bw’amahoro bwa MONUSCO zigiye gutaha.
Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byasobanuye ko uku gukura ingabo muri MONUSCO bigamije kongera guhuza no gukoresha neza ubushobozi bw’igisirikare cyayo mu zindi nshingano.
Ku wa 21 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, yagiriye uruzinduko i Pretoria aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga. Impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kuvugurura no kongera imbaraga mu bufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ingabo ya RDC yatangaje ko mu biganiro byabereye mu muhezo, harebwe uburyo bwo gusubiramo amasezerano ya gisirikare yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu 2004, hagamijwe kuyahuza n’igihe. Hafashwe icyemezo cyo gushyiraho itsinda ry’impuguke ziziga ku bufatanye bushoboka, zishingiye ku masezerano ya mbere, hanyuma hafatwe umwanzuro ushobora kuvamo andi masezerano mashya.
Amasezerano ya Pretoria yasinywe muri Kamena 2004, mu gihe RDC yari ivuye mu ntambara z’urudaca. Icyo gihe Afurika y’Epfo yemeye gutanga imyitozo, ibikoresho bya gisirikare n’ubufasha bwa tekiniki mu rwego rwo gufasha kubaka igisirikare cy’igihugu no gushyigikira amahoro n’umutekano.
Gusa itandukaniro rikomeye riri hagati y’icyo gihe n’ubu ni uko mu 2004 hari inzira y’ibiganiro by’amahoro byari bigamije guhuza impande zari zararwanye, mu gihe ubu hakiri ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, kandi nta masezerano rusange y’amahoro arashyirwaho n’impande zifitanye amakimbirane.
Mu rwego rwo gukemura intege nke zivugwa muri FARDC, Leta ya RDC iri gushaka abafatanyabikorwa benshi bo kuyifasha mu kubaka igisirikare gikomeye kandi kinyamwuga. Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko mu gihe ibiganiro byagenda neza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kugira uruhare mu gutanga imyitozo, ibikoresho ndetse n’ubufasha mu rwego rw’ubutasi.
Ibi biganiro bishya byongera kugaragaza ko RDC iri gushaka kongera kubaka igisirikare cyayo ishingiye ku bufatanye mpuzamahanga, mu gihe umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu ugikomeje kuba ikibazo gikomeye.


