Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yoherereje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika urutonde rw’amabuye y’agaciro Abanyamerika bazajya bacukura, bakanayatunganya.
Hari abayobozi babiri ba DRC batashatse ko amazina yabo atangazwa babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko urutonde rwohejwe i Washington D.C mu cyumweru gishize.
Uruhare rw’abashoramari b’Abanyamerika mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri DRC rushingira ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda bibifashijwemo na Amerika mu Ukuboza 2025.
Leta ya RDC na Amerika byashyizeho komite ihuriweho ishinzwe kunoza gahunda yose. Abanye-Congo bayirimo ni Minisitiri ushinzwe ubukungu, uw’ububanyi n’amahanga, uw’imari n’umuyobozi w’urwego rugenzura ubucukuzi, ARECOMS.
Umwe mu bayobozi bo muri RDC yasobanuye ko mbere y’uko bafata icyemezo cyo kohereza urutonde rw’amabuye y’agaciro Abanyamerika bazacukura, nka manganese, zahabu, lithium, cuivre na cobalt, babanje gukora ubusesenguzi bwimbitse.
Aya mabuye y’agaciro yiganjemo ayo Amerika imaze igihe igaragaza ko ikeneye cyane, kugira ngo iyifashishe mu gukora ibikoresho birimo batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Uru rutonde rugaragaza ko Abanyamerika bashobora kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya Kisenge na Mutoshi mu Ntara ya Lualaba, Moto muri Haut-Uélé, Kilo muri Ituri, muri Kivu zombi na Maniema.
Biteganyijwe ko nyuma y’aho uru rutonde rwoherejwe, Amerika izarusuzuma, hanyuma komite ihuriweho n’ibihugu byombi ibone gutangira ibiganiro kugira ngo iganire ku buryo amasezerano yatangira gushyirwa mu bikorwa.


