Amizero
Hanze Politike

Uburusiya bwashwishurije EU ibusaba guha uburenganzira busesuye ababana bahuje ibitsina

U Burusiya bwahakanye bwivuye inyuma ubusabe bw’urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi rwabusabaga guha uburenganzira ababana bahuje ibitsina bakabasha gushyingiranwa imbere y’amategeko.

Muri 2020 nibwo u Burusiya bwahinduye itegekonshinga ryabwo, maze rishyiramo ko ugushyingiranwa gushoboka gusa hagati y’umugabo n’umugore. Ibi ni nabyo umuvugizi wa Kremlin (ibiro bya perezida w’u Burusiya) Dmitry Peskov yahereyeho avuga ko gushyingiranwa hagati y’abahuje ibitsina mu Burusiya ari icyaha cyakagombye no guhanwa n’amategeko. Ubwo itegekonshinga ryahindurwaga kandi hanashyizwemo ingingo yemerera Perezida Putin kuzongera kwiyamamaza izindi manda ebyiri, buri imwe izamara imyaka itandatu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga nibwo uru rukiko rusanzwe rufite icyicaro mu mujyi wa Strasbourg rwari rwatanze ubusabe tegeko ku Burusiya kugirango bwemere ko ababana badahuje ibitsina bashyingiranwa imbere y’amategeko. Bamwe mu banyepolitiki b’u Burusiya bakaba bari gushinja uru rukiko mu kwivanga mu bibazo bireba gusa u Burusiya.

Ku ikubitiro, imiryango itatu y’ababana bahuje ibitsina niyo yari yagejeje ikirego kuri uru rukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi. Mu guca uru rubanza, niho urukiko rwahereye rusaba u Burusiya kwmerera ababana bahuje ibitsina bagashyingirwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, aho umucamanza yavuze ko ibi bitakuraho ishusho Abarusiya basanganwe ku bijyanye no gushyingiranwa.

Mu kwisobanura, Leta y’u Burusiya yari yavuze ko imbaga nyamwinshi y’Abarusiya yumva ko gushyingiranwa bikwiye kuba gusa hagati y’umugabo n’umugore. Urukiko rwo rukaba rwaravuze ko  uburenganzira bw’ibanze bw’abantu bake budaturuka ku myumvire rusange y’abantu benshi.

Related posts

Tshisekedi yatangaje akamuri ku mutima nyuma y’amagambo ya Perezida Kagame amushinja kwiba amatora[Video].

N. FLAVIEN

Sukhoi-25 za FARDC ziriwe zisuka umuriro kuri M23 hafi y’i Sake.

N. FLAVIEN

Burundi: Lt Gen Gervais Ndirakobuca bita “Ndakugarika” yarahiye nka Minisitiri w’Intebe mushya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777