Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Uburusiya buri kwica abasirikare babwo bwite basubira inyuma muri Ukraine.

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House bivuga ko Uburusiya burimo kwica abasirikare babwo bagerageza gusubira inyuma mu gitero gikaze cyo mu Burasirazuba bwa Ukraine.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko bamwe mu bakomeretse n’abishwe ku ruhande rw’Uburusiya hafi y’Umujyi wa Avdiivka, byakozwe “ku mategeko y’abayobozi babo bwite”.

Kuva hagati muri uku kwezi kwa cumi, abasirikare b’Uburusiya n’abasirikare ba Ukraine bari mu mirwano ikomeye bahatanira kugenzura uwo mujyi uri imbere ku rugamba.

Byibazwa ko kuva icyo gihe Uburusiya bumaze gutakaza abasirikare “benshi”.

Igereranya ry’igisirikare cya Ukraine rivuga ko abasirikare b’Uburusiya bapfuye n’abakomerekeye i Avdiivka bagera ku bihumbi 5, mu gihe Amerika ivuga ko Uburusiya bwatakaje “nibura” imodoka 125 z’intambara n’ibikoresho birenze ibya batayo imwe.

Umuvugizi w’igisirikare cya Ukraine yavuze ko abasirikare b’Uburusiya barimo kwanga gutera ibirindiro bya Ukraine hafi y’i Avdiivka kubera gutakaza abasirikare benshi, ndetse ko habayeho kwigomeka mu mitwe imwe y’ingabo.

Mu kiganiro ku wa kane, John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano ka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati: “Abasirikare Uburusiya bwitabaje baracyafite imyitozo micye, ibikoresho bicye no kutitegura imirwano, cyo kimwe n’uko byari bimeze mu gitero cyabo cyananiwe cyo mu gihe cy’ubukonje bwinshi cyo mu mwaka ushize.”

Yavuze ko igisirikare cy’Uburusiya “gisa nk’ikirimo gukoresha icyo twakwita amayeri y”inkubiri y’abantu’, ari byo kurunda mu mirwano imbaga y’aba basirikare batojwe nabi”.

Kirby yongeyeho ati: “Nta bikoresho bya nyabyo, nta buyobozi, nta mikoro, nta bufasha. Ntibitangaje kuba abasirikare b’Uburusiya bafite umuhate uri hasi.”

Gufata Avdiivka iri hafi y’umujyi wa Donetsk wigaruriwe n’Uburusiya byatuma abasirikare b’Uburusiya bigiza inyuma umurongo w’imbere w’urugamba, bikagora kurushaho abasirikare ba Ukraine gutera izindi ntambwe berekeza mu karere ka Donetsk.

Umujyi wa Avdiivka usa nk’uwatawe n’abaturage bawo 30,000 hafi ya bose, mu gihe abasirikare b’Uburusiya bakomeje kuwumishaho ibisasu. Muri iki cyumweru, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko uko ibintu bimeze muri uwo mujyi “bikomeye mu buryo bw’umwihariko”.

Ku wa kane, Amerika yatangaje imfashanyo nshya ya gisirikare ya miliyoni 150 z’amadolari igenewe Ukraine, irimo n’amasasu y’imbunda za rutura n’ay’imbunda nto, hamwe n’intwaro zisenya ibifaru.

Ariko hari urujijo ku mfashanyo yo mu gihe kiri imbere igenewe Ukraine, nyuma y’itorwa muri iki cyumweru ry’umurepubulikani Mike Johnson nk’umukuru w’inteko ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umutwe w’abadepite.

Johnson uri mu bahezanguni bo mu ishyaka ry’abarepubulikani ntashyigikiye ko hari indi mfashanyo Amerika yaha Ukraine, ndetse mbere yaho yashyigikiye amavugurura agamije guhagarika iyo mfashanyo.

Amerika ni cyo Gihugu cya mbere giha Ukraine imfashanyo nyinshi ya gisirikare, kugeza ubu imaze guha Ukraine arenga miliyari 46 z’amadolari, na miliyari zibarirwa muri za mirongo z’imfashanyo yo mu rwego rw’imari n’imibereho nk’uko tubikesha BBC.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagabye igitero gisesuye kuri Ukraine tariki 24 Gashyantare mu mwaka wa 2022.

Abasirikare b’Uburusiya basubira inyuma ku rugamba muri Ukraine baraswa na bagenzi babo/Photo Internet.

Related posts

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yakiriwe na mugenzi we wa DR Congo i Goma.

N. FLAVIEN

FARDC ivugako ifashijwe na MONUSCO yasubije inyuma M23 yashakaga gufata Bunagana.

N. FLAVIEN

Gufuha byatumye umusirikare wa FARDC yica mugenzi we n’abasivile babiri nawe ahita yiyahura.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777