Umunya-Slovenia Tadej Pogačar yabaye uwa mbere ku Isi mu gusiganwa intera ndende mu bagabo muri shampiyona y’Isi y’amagare yarangiye kuri iki cyumweru nyuma y’iminsi umunani ibera i Kigali mu Rwanda, aho byemejwe ko u Rwanda rwagaragaje umwihariko utarigeze uba ahandi na hamwe ku Isi.
Abasiganwa barenga 160 bo mu bihugu birenga 50 ni bo batangiye iri siganwa rya kilometero 267 muri rusange. Abagera kuri 30 gusa ni bo babashije kurisoza kubera impamvu zitandukanye nk’uko tubikesha BBC.
Kubera imiterere ya Kigali irimo imisozi, inzobere muri uyu mukino zivuga ko iyi shampiyona y’Isi yabereye mu Rwanda ari imwe mu zikomeye cyane zabayeho mu mateka y’Isi.
Pogačar w’imyaka 27, yasize abandi bose akoresheje amasaha 6:21:20 yicaye ku igare anyonga, aho yagendeye ku muvuduko rusange wa km 42 ku isaha (42Km/h).
Iyi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Pogačar atwaye iri siganwa, nyuma y’iryo yegukanye nk’iri umwaka ushize ryabereye i Zurich mu Busuwisi
Ku kijyanye no gutsinda iri siganwa bwa mbere ribereye muri Afurika, Tadej Pogačar yagize ati: “Ntibisanzwe, byari urugendo rurerure kuza hano ariko byabaye ibihe byiza bihebuje hano. Reka mvuge ko cyari icyumweru cyiza”.
Umubiligi Remco Evenepoel ni we waje ku mwanya wa kabiri umunota umwe n’amasegonda 28 inyuma ya Pogačar.
Naho umwanya wa gatatu wafashwe na Ben Healy wo muri Ireland waje iminota ibiri n’amasegonda 16 nyuma ya Pogačar.
Umunya-Eritrea Amanuel Ghebreigzabhier ni we munyafurika wenyine wabashije gusoza iri siganwa n’ubwo bwari ubwa mbere Afurika yari igize abakinnyi benshi batangiye isiganwa ry’Isi.
Ikipe y’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi batanu ari bo: Shemu Nsengiyumva, Eric Muhoza, Vainqueur Masengesho, Patrick Byukusenge na Eric Nkundabera, ikaba ari yo kipe nini mu bagabo u Rwanda rwigeze rujyana muri shampiyona y’Isi, gusa aba bose nta n’umwe wabashije kurangiza iri siganwa ryarebwe n’abantu benshi cyane ku mihanda.
Impuzamashyirahamwe y’amagare ku Isi (UCI) yatangaje ko abafana bagera kuri miliyoni imwe bagiye ku mihanda muri Kigali kureba iyi shampiyona, ibyatumye u Rwanda rutangarirwa mu kugira abafana benshi b’igare ndetse iri rushanwa rikaba ryarabaye mu mutuzo ntagereranwa ukurikije uko benshi batekereza Umugabane wa Afurika.
Abasesenguzi mpuzamahanga mu mukino w’amagare bavuga ko uburyo abantu bitabiriye kureba iri siganwa, rimaze imyaka hafi 100 riba buri mwaka, nta handi bigeze babona ubwitabire nk’ubu ahandi hose ryabereye mu myaka yabanje.
Biteganyijwe ko umwaka utaha wa 2026, Shampiyona y’Isi y’amagare izabera i Montreal muri Canada.


