Leta y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, basinyanye amasezerano y’amahoro aganisha ku muti w’ibibazo by’intambara bikaze imyaka mu burasirazuba bwa DR Congo.
Gusinya aya masezerano y’amahoro byabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe n’uwa DR Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ku bw’uruhare rwe mu kugira ngo iyi ntambwe ntagereranwa igerweho.
Yavuze ko aya masezerano y’amahoro ari umusaruro w’amezi yaranzwe no gushyira hamwe imbaraga bigizwemo uruhare n’impande zitandukanye. Ati: “Ni ingenzi cyane kuvuga ko Leta ya Qatar yagize uruhare rukomeye, cyane ko ibiganiro byagejeje ku masezerano y’uyu munsi byatangiriye i Doha muri Qatar.”
Zimwe mu ngingo z’ingenzi zikubiye muri aya masezerano y’amahoro:
- Kubaha ubusugire bwa buri gihugu no gukumira amakimbirane.
- Guhagarika imirwano, kwambura intwaro no gusubiza mu buzima imitwe yitwaje intwaro idashamikiye kuri Leta.
- Gushyiraho urwego rushinzwe iby’umutekano ruhuriweho n’impande zombi.
- Gufasha mu bikorwa byo gucyura impunzi.
- Gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za MONUSCO.
- Gushyiraho gahunda y’imikoranire mu by’ubukungu mu karere.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko umutima w’aya masezerano y’amahoro wubakiye ku mwanzuro wo gushyiraho urwego rw’ibijyanye n’umutekano ruhuriweho n’u Rwanda na DR Congo.
Yagize ati: “Icya mbere kizaherwaho ni ugushyira mu bikorwa gahunda yo gusenya no kurandura Umutwe witwaje intwaro ndetse w’iterabwoba wa FDLR, bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”
Ambassador Nduhungirehe yavuze ko binyuze muri aya masezerano y’amahoro, u Rwanda rwiyemeje gufasha muri gahunda yo gucyura impunzi ziri mu bice bitandukanye byarwo. Ni ibintu yavuze ko bizakorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR.
Yavuze ko abantu badakwiriye kwirengagiza ko hari amasezerano ajya gusa nk’aya yasinywe mbere ntiyubahirizwa, ariko agaragaza icyizere ko ubwo hari ubufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibintu bishobora guhinduka bikaba byajya mu buryo.
Yagize ati: “Nta gushidikanya ko inzira iri imbere itazoroha, ariko hamwe n’ubufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bafatanyabikorwa, twizeye ko iri ari igaruriro tugezeho. U Rwanda rwiteguye gukorana na DR Congo mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje.”
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa DR Congo, madame Thérèse Kayikwamba Wagner yasabye ko aya masezerano adakwiye “kuba mu magambo yacu ahubwo mu bikorwa byacu”, ati: “Rero ubu akazi kacu mu by’ukuri karatangiye.”

