Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko guhera kuwa 21 Nyakanga 2022, Ingabo z’u Burusiya zarashe ibisasu by’imizinga ku ishuri riri mu Mujyi wa Kramatorsk mu Karere ka Donetsk bihitana abasirikare ba Ukraine bagera kuri 300.
Lt Gen Igor Konashenkov avuga ko guhera tariki 5 kugeza kuwa 20 Nyakanga 2022, Ingabo z’u Burusiya zabashije gusenya ibitwaro bigezweho bikomeye 4 byo mu bwoko bwa HIMARS birasa kure cyane, Leta Zunze ubumwe za Amerika ziheruka guha Ukraine ndetse bunahanura indege z’intambara zitagira abapilote (Drones) 12.
Yagize ati: “Ingabo z’u Burusiya ziri mu bikorwa bidasanzwe muri Ukraine zagabye ibitero mu Mujyi wa Kramatorsk bihitana abasirikare ba Ukraine bagera kuri 300. Ikindi ni uko kuva kuwa 5 kugeza kuwa 20 Nyakanga twabashije gusenya HIMARS 4 z’abanyamerika na Drones z’intabara muri Ukraine. Harakabaho u Burusiya”.
Abayobozi b’Akarere ka Donetsk nabo bemeje ko Ingabo z’u Burusiya zarashe ibisasu biremereye ku bigo by’amashuri bibiri kimwe mu Mujyi wa Kramatorsk ikindi Kastianthynivka, uduce twombi duhererere mu burasirazuba bw’Akarere ka Donetsk. Gusa u Burusiya bwo buvuga ko ibyo bigo by’amashuri byari byarahinduwe ibirindiro bikomeye by’Ingabo za Ukraine.
Serhai Haidai, Guverineri w’Akarere ka Luhansk gaheruka kwigarurirwa n’u Burusiya yemeza ko muri iyi minsi Ingabo z’u Burusiya ziri gukoresha imbaraga zazo hafi ya zose kugirango zibashe kwigarurira utundi duce tw’Akarere ka Donetsk tutarafatwa .
Akomeza avuga ko ubu u Burusiya buri kurasa mu byaro n’Imijyi yose mu Karere ka Donetsk bukoresheje intwaro ziremereye ndetse zirasira kure mu rwego rwo kwigarurira vuba vuba Akarere kose ka Donetsk bityo bube bubashije kugera ku ntego yabwo yo kubohora Intara yose ya Donbas .


