Igisirikare cya Reta Zunze Ubumwe za Amerika kivuga ko indege y’intambara y’u Burusiya yagonze kuri uyu wa kabiri tariki 14 Werurwe 2023 indi ndege ya Amerika yo mu bwoko bwa drone hejuru y’Inyanja y’Umukara, drone ya Amerika yari mu bikorwa by’ubutasi ihita ishwanyagurika igwa mu nyanja.
Umwe mu bategetsi b’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iyo drone itarakurwa mu mazi. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika, Ned Price, yavuze ko Amerika yatumije ambasaderi w’u Burusiya i Washington kugirango atange ibisobanuro ku byabaye.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, John Kirby, nawe yavuze ko Perezida, Joe Biden, yabwiwe mu nshamake ibyabaye. Kirby yavuze ko niba u Burusiya bwabikoze butekereza ko Amerika yakura indege zayo muri icyo kirere, ngo bitazashoboka.
John Kirby yongeyeho kandi ko Inyanja y’Umukara ari amazi mpuzamahanga bose bahuriyeho bityo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakomeza gukora ibikorwa byose bijyanye n’igenzura hagamijwe inyungu rusange by’umwihariko iz’umutekano w’Igihugu.
