Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Twizerimana Onesme yerekeje muri Police FC

Nyuma y’igihe kingana n’umwaka n’igice akinira Musanze FC, Twizerimana Onesme yerekeje muri Police FC yamaze kumvikana n’iyi kipe yari agifitiye amasezerano, akazashyira umukono ku masezerano y’imyaka 3 kuri uyu wa gatanu.

Mu gihe hashize iminsi mike shampiyona y’u Rwanda Primus National League isojwe, amakipe y’inkwakuzi yatangiye kwiyubaka bijyanye n’intego zifatika aba afite.

Amakuru abyutse avugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021 agaruka cyane kuri Rutahizamu wa Musanze FC Twizerimana Onesme yamaze kwerekeza muri Police FC aho yemeranije n’iyi kipe y’abashinzwe umutekano amasezerano nk’umukozi wayo mu gihe cy’imyaka 3 iri imbere.

Police FC bigaragara ko yihebeye uyu musore ukina asatira izamu imbere cyangwa aca ku ruhande yiyemeje kugura amasezerano y’amezi 6 yari asigaje muri Musanze FC, ikamutangaho angana na Miliyoni 5 (Rwf 5,000,000) ku gihe yari asigaje mu majyaruguru y’u Rwanda, amasezerano akazasinywa kuri uyu wa gatanu.

Onesme (Imbere hamwe n’umunyezamu) muri Musanze FC

Amakuru atariho ivumbi ni uko ibiganiro hagati y’amakipe yombi byasize impande zombi zemeranije kwirengagiza release clause  ya Miliyoni 10 (10,000,000Rwf)  y’uyu musore watsinze ibitego 10 mu gihe cy’umwaka n’igice amaze muri Musanze FC,  hakagurwa igihe yari asigaje mu gihe Musanze FC itari yakamuganirije ku bijyanye no kongera amasezerano.

Biravugwa ko Twizerimana Onesme yazajya ahembwa ari hagati y’ibihumbi 450 na 500 (450,000-500,000 RWF) mu gihe cy’imyaka 3 iri imbere, mu gihe yahembwaga umushahara w’ibihumbi 300 (300,000 RWF) mu gihe cy’amezi 16 yari amaze muri iyi kipe yo mu Majyaruguru y’u Rwanda.  

Onesme wageze muri Musanze FC muri Mutarama 2020, akanayiberaye kapiteni w’iyi kipe mu gihe cy’ukwezi kurengaho iminsi mike muri Musanze FC, yaciye mu makipe nka APR FC, AS Kigali ndetse na Mukura Victory Sport akaba yari amaze kongera kugirirwa icyizere n’umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent ahamagarwa mu Mavubi yiteguraga imikono igiye itandukanye.

Related posts

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kirahakana gukorana na ‘Wagner Group’.

N. FLAVIEN

Football: Ferwafa yatangaje ingengabihe y’imikino ya shampiyona

N. FLAVIEN

Perezida Kagame avuga ko umukino wo gushinjanya udakemura ibibazo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777