Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Trump yatangaje ko afite inshingano zo kurega BBC kubera guhindura amagambo ye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko afite inshingano zo kurega igitangazamakuru cy’abongereza, BBC kubera uburyo igice cy’ijambo rye cyahinduwe mu kiganiro cya Panorama.

Mu kiganiro yahaye Fox News, Trump yavuze ko ijambo rye ryo ku wa 6 Mutarama 2021 ryasatuwemo ibice kandi uburyo ryatambutswe ryayobeje abarebye icyo kiganiro.

Ni ubwa mbere Trump agaragaje icyo atekereza kuri iyi nkuru kuva ubwo abunganira mu mategeko bandikiye BBC bavuga ko azayirega miliyari imwe y’amadolari (angana na miliyoni 759 z’amapawundi) mu gihe itazaba yasabye imbabazi, ikayisubiramo ndetse ikamwishyura.

Umuyobozi wa BBC, Samir Shah, aherutse gusaba imbabazi ku makosa yo mu myanzuro yakozwe mu guhindura iryo jambo.

Mu kiganiro The Ingraham Angle cya Fox News, Trump yabajijwe niba azakomeza na dosiye y’iregwa maze asubiza ati: “Ndumva nabyemera, kuki se ntabikora, ko bayobeye rubanda kandi babyiyemereye.”

Yakomeje agira ati: “Bahinduye ijambo ryanjye ryo ku ya 6 Mutarama, ryari ijambo ryiza, ririmo ituze, ariko baryerekana nk’aho ryari iribangirana. Kandi koko baryahinduye. Ibyo bakoze ni ibintu bitangaje.”

Yongeye kubazwa niba koko azakomeza kurega, asubiza ati: “Ndumva ari inshingano mfite, kuko ntiwakwemera ko abantu bakora ibyo bashaka gutyo.”

Icyo kiganiro na Fox News cyafashwe ku wa Mbere, ariko igice kijyanye na BBC cyasohowe ku wa Kabiri nimugoroba muri Amerika.

BBC yakiriye ibaruwa y’abunganira Trump ku cyumweru. Irimo ibisabwa birimo “gusubiramo no gukosora” icyo kiganiro, gusaba imbabazi no kumwishyura ku byamugizeho ingaruka.

Iyi baruwa isaba ko BBC isubiza bitarenze saa tatu z’ijoro (22:00 GMT) ku wa Gatanu.

BBC yavuze ko izatanga igisubizo igihe kigeze, gusa BBC News yandikiye BBC isaba igitekerezo ku byo Trump aheruka gutangaza.

Niba Trump afunguye dosiye muri Leta ya Florida, azaba agomba no kugaragaza ko icyo kiganiro cya Panorama cyatambutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu nta gihamya kirerekana ko cyahabereye.

Related posts

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Touadéra wa Centrafrique uri mu ruzinduko mu Rwanda

NDAYISHIMIYE Libos

South Africa: Abagera kuri 72 bamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeje.

N. FLAVIEN

Nyuma yo kuzuza umuyoboro wa miliyari 5 z’amadorali, Niger yatangiye kohereza peteroli mu mahanga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777