Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Tanzania: Umugaba w’ingabo yihanangirije abari kwangiza bitwaje imyigaragambyo

Mu ijambo ryatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, umugaba mukuru w’ingabo za Tanzania, General Jacob John Mkunda, yavuze ko amategeko agomba kubahirizwa kandi ko abagize uruhare mu mvururu ziri muri iki gihugu bagomba kuzabibazwa.

Yongeyeho ko ingabo zirimo gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu guhagarika izi mvururu, ndetse anasaba abari muri ibyo bikorwa guhita babihagarika.

Imyigaragambyo yakomeje kwiyongera mu mijyi minini hirya no hino mu gihugu cya Tanzania ubwo abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye ibyavuye mu matora ya Perezida n’inteko ishinga amategeko yo kuwa gatatu bavuga ko ari ibinyoma.

Amagana y’abigaragambya barenze umupaka binjira mu gihugu cya Kenya, bafunga imihanda, bacana umuriro ndetse banasenya ibyapa bya Perezida Samia Suluhu Hassan biri mu mihanda hırya no hino. Polisi ya Kenya yatangaje ko abantu babiri ari bo bapfuye ubwo birukaga bahunga polisi ya Tanzaniya.

Abigaragambya bashinja guverinoma kuba yarabangamiye ubwisanzure, kuko umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ubu afunzwe ndetse undi akaba yarangiwe kwiyamamaza muri aya matora, ibintu byongereye amahirwe menshi yo gutsinda kuri Perezida Samia.

Uburakari bwiyongereye ku wa kane nyuma y’uko komisiyo y’igihugu y’amatora itangiye gutangaza ibyavuye mu matora, aho Samia yabonye hafi 95% by’amajwi mu ntara ya Mbeya iri mu majyepfo y’uburengerazuba.

Abadepite b’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi batangaje ko aya matora ari Uburiganya bwari bumaze amezi menshi bukorwa muri icyo gihugu.

Umunsi w’amatora waranzwe n’imvururu hagati y’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na polisi.

Nyuma yaho, umuyobozi w’igisirikare cya Tanzania, Gen Jacob Mkunda, yashinje abo yise abatifuriza igihugu ineza no kwangiriza imitungo ndetse no guhungabanya abantu mu gihe cy’amatora.

Urusaku rw’imbunda rwumvikanye mu mujyi wa Mwanza uherereye mu majyaruguru, mu gihe havugwa imvururu no mu murwa mukuru, Dodoma, ndetse n’umujyi mukuru Dar es Salaam, kuri ubu uri mu mutekano muke kandi imihanda minini yaho ikaba yarafunzwe.

Kenya yaburiye abaturage bayo kutivanga mu myigaragambyo ku mupaka wa Namanga, aho ubucuruzi muri ako gace bwari bwahagaze.

Polisi ya Tanzaniya yarashe ibyuka biryana mu maso kugira ngo itatanye abigaragambya.

Ambasade ya Amerika muri Tanzania yatangaje ko umuhanda ugana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dar es Salaam uri mu nzira nyinshi zikomeye zakomeje gufungwa n’abigaragambya.

Umwe mu batangabuhamya yabwiye BBC ko yabonye amagana y’abigaragambya binjira mu mujyi wa Mwanza, uri ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria kandi ukaba ufite abaturage benshi nyuma ya Dar es Salaam.

Yagize ati: “Nyuma y’iminota 10 gusa, twatangiye kumva amasasu ndetse n’ibiturika by’ibyuka biryana mu maso, tunabona abakomeretse barimo kuzanwa aho twari turi.”

Guverinoma yategetse abakozi ba leta gukorera mu ngo zabo kugeza kuwa gatanu mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wavuze ko amakuru avuga ko umuturage n’umupolisi bishwe mu mirwano yo kuwa gatatu “ari ibintu biteye ubwoba cyane”.

I Dar es Salaam hashyizweho itegeko ryo kuguma mu nzu mu masaha y’ijoro, amakuru BBC ifite ni uko mu bitaro bya Muhimbili byo muri uwo mujyi byakiriye abarwayi benshi bakomeretse.

Murandasi nayo yakuweho hirya no hino mu gihugu ibintu Amnesty ivuga ko bishobora kongera gukaza umurego. Yasabye ubuyobozi kwemerera abaturage kubona amakuru nta mbogamizi.

Hagati aho biravugwa ko abigaragambya bari gukoresha porogaramu ya walkie-talkie, yitwa Zello, mu gutegura iyi myigaragambyo.

Biteganijwe ko Perezida Samia azegukana manda ya kabiri nyuma y’uko abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi babujijwe kwiyamamaza.

Tundu Lissu, umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ari muri gereza ashinjwa ubugambanyi, ibyo we ahakana, kandi ishyaka rye ryanze kwemererwa kwiyamamaza.

Undi mu bahanganye ukomeye, Luhaga Mpina wo mu ishyaka rya ACT-Wazalendo, nawe yakuwe kubemerewe kwiyamamaza.

Samia yatangiye kuyobora Tanzania muri 2021 nk’umukuru w’igihugu wa mbere w’umugore nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida John Magufuli.

Perezida Samia yabanje gushimirwa kubw’imiyoborere ye gusa nyuma guverinoma ye yaje gushinjwa guta muri yomi ndetse no kuburirwa irengeri ry’abanenga ubutegetsi bwe.

Umugaba mukuru w’ingabo za Tanzania yihanangirije abari mu myigaragambyo ababwira ko bazabiryozwa/Photo Internet.
Abigaragambya bakomeje kujya mu bice bitandukanye ari nako bangiza byinshi n’ubuzima bwa bamwe bukabigenderamo/Photo Internet.
Ibikorwa by’urugomo bikomeje hirya no hino mu gihugu cya Tanzania/Photo Internet.

Related posts

Gakenke: Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima yafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi.

N. FLAVIEN

Covid-19: U Rwanda rwahawe n’u Bushinwa inkingo ibihumbi 300 za Sinopharm.

N. FLAVIEN

Euro 2021: England yasanze Italy ku mukino wanyuma (Amafoto)

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777