Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino Imyidagaduro

Tanzania, Uganda na Kenya mu byishimo nyuma yo kwemererwa kwakira CHAN 2024

Ibyishimo ni byose ku bihugu bya Tanzaniya-Zanzibar, Uganda na Kenya nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ibihaye kwakira Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) izaba mu 2025.

African Nations Championship (CHAN) ni irushanwa ritandukanye cyane n’Igikombe cya Afurika nyir’izina kuko ryo ryitabirwa n’abakinnyi batarimo abakina ku Mugabane w’u Burayi no ku yindi migabane y’Isi.

Hari hashize igihe hategerejwe kumenyekana igihugu cyazakira iri rushanwa, ariko ukwihuza kw’ibihugu biri mu Burasirazuba bwa Afurika kwatanze umusaruro n’igisubizo cy’aho rizabera.

Ibi byemejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru ya Ruhago muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no Hagati (CECAFA) akaba na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Tanzania, Wallace Karia.

Yagize ati “Umwaka utaha, muri Nzeri twahawemo Igikombe gihuza Amakipe y’Abakinnyi bakina imbere mu Gihugu (CHAN). Uburenganzira bwahawe Tanzania, Kenya na Uganda kongeraho na Zanzibar izashaka byibuze ikibuga kimwe kizaberaho imikino.”

Wallace Karia yongeyeho ko basabye CAF gushyira ibihugu bizakira mu matsinda atandukanye kugira ngo bizorohere ababituyemo kuryoherwa n’imikino.

Nubwo yabitangaje ariko, Kenya yari yaraciye amarenga mu Ukwakira ko hari irushanwa ishobora kuzakira ry’amakipe 16 nubwo bitari byavuzwe ko ari CHAN 2024.

Iri rushanwa ni inzira nziza kuri ibi bihugu biri no gutegura kwakira irushanwa rihatse ayandi rya CAN rizaba mu 2027, rizaba ryongeye kubera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuva mu 1976 ubwo Ethiopia yakiraga imikino ya nyuma.

CHAN yaherukaga kubera muri Algeria muri Mutarama na Gashyantare 2023, yegukanwa na Sénégal itsinze iki gihugu cyari cyayakiriye (Igihe).

Ibyishimo kuri Tanzania, Uganda na Kenya nyuma yo kwemererwa kwakira CHAN 2024

Related posts

Perezida Kagame yirukanye Dr Patrick Hitayezu wari ushinzwe Ubukungu muri MINECOFIN.

N. FLAVIEN

DR Congo yiyemeje gufungira u Rwanda amazi n’umuriro.

N. FLAVIEN

Karongi: Harakekwa ubusambanyi ku bagore bajyanwa n’abandi bagabo gusengera mu butayu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777