Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Sudan: Umurwa mukuru wigaruriwe n’abasirikare barimo aba-Janjaweed.

Mu Gihugu cya Sudani haravugwa inkuru y’abasirikare bo mu itsinda rya Rapid Support Forces (RSF) bagereranywa n’inkeragutabara batangaje ko bari kugenzura urugo rwa Perezida, urugo rw’umugaba w’ingabo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Khartoum.

Iri tsinda ryahoze rikoreshwa na Leta ya Sudani, rigizwe n’abahoze ari inyeshyamba z’aba-Janjaweed barwaniye guverinoma mu ntambara yo muri Darfur bagize uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi bwibasiye abasivile, gusambanya aabgore ku gahato no gutwika inzu zabo.

Ibi bikorwa bisa no gushaka guhirika ubutegetsi byatangiye kuri uyu wa 15 Mata 2023 mu bushyamirane hagati y’ingabo z’Igihugu.

Iri tsinda ry’ingabo ryavuze ko abasirikare babanje kurishotora. Ryavuze ko ryigaruriye ibibuga by’indege mu mujyi wa Merowe uri mu Majyaruguru na El-Obeid wo mu Burengerazuba.

Ingabo za Leta ku rundi ruhande zatangaje ko RSF yari yabanje kugaba ibitero ku bigo bitandukanye bya gisirikare mu Murwa Mukuru Khartoum no mu bindi bice. Ingabo za Sudani zirwanira mu kirere zahise zitangira ibikorwa byo guhangana na RSF.

RSF iyobowe na Visi Perezida w’akanama kayoboye igihugu Gen Mohamed Hamdan Dagalo, mu gihe ingabo za Leta zo ziyobowe na Perezida w’akanama kayoboye igihugu, Gen Abdel Fattah al-Burhan.

Aka kanama kahiritse ubutegetsi muri 2021, ariko byari biteganyijwe ko kazasubiza ubutegetsi mu biganza by’abasivili mu myaka ibiri, byari gutuma RSF ihita ivangwa n’ingabo za Leta.

Abayoboye RSF banze icyo gitekerezo, bifuza ko byazamara imyaka 10. Gen Burhan yavuze ko yari ari mu nzira zo kuganira n’umwungirije kugira ngo bamenye uzayobora igisirikare nibamara kuvanga ingabo z’impande zombi.

Amashusho yagiye ahagaragara agaragaza indege mu kirere cya Khartoum ariko Reuters ntiyigeze ihamya neza ko ari indege y’intambara. Urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri Khartoum ndetse abahari bemeza ko bishobora gukwira no mu yindi mijyi.

Mu mihanda ya Khartoum hagaragara imodoka zirwanisha amazi n’izindi z’intambara, ndetse ku biro by’igisirikare n’ibya RSF humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye.

Hashize iminsi hari ubwumvikane buke hagati yingabo za Leta n’umutwe wa RSF bapfa ubutegetsi bw’iki gihugu.

Ibihugu by’ibihangange byari bimaze iminsi byotsa igitutu ubutegtsi bwa Sudani ngo buhoshe amakimbirane arangwa mu ngabo, himikwe ubutegetsi bwa gisivili.

Umurwa mukuru Khartoum wabaye akavuyo, Ikibuga cy’indege kirafungwa ndetse indege zimwe zatwitswe.

Related posts

Fitina Ombolenga yatangaje amagambo akakaye ku buyobozi bwa Rayon Sports umwaka ushize w’imikino.

KALISA

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yashyizeho umutwe w’igisirikare wihariye.

N. FLAVIEN

Général Olivier Gasita ukomeje kuvugisha Wazalendo muri Uvira ni muntu ki?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777