Shema Ngonga Fabrice usanzwe ari umuyobozi wa AS Kigali, ariyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu matora ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025. Uyu mugabo yavuzeko amafaranga ibihumbi 50 by’amadorali, ahabwa abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika na CAF buri mwaka, nta na rimwe azashyira mu mufuka we mu myaka ine.
Uyu mugabo uzaba ahanganye na oya muri aya matora kubera ko ari we mukandida rukumbi, akomeje kugaragariza abanyamuryago imigabo n’imigambi y’uko azayobora iri shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, mu biganiro bitandukanye agenda akora.
Uyu mugabo uheruka gutangaza ko agomba kuzamura ibihembo mu byiciro byose by’abakina umupira w’amaguru mu bagabo n’abagore, yongeye gutangaza ko amafaranga yose Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF igenera umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru yose yazayashyira muri FERWAFA agafasha abakiri bato.
Shema Ngonga Fabrice wiyemeje guhara amafaranga akabakaba miliyari 3 z’amanyarwanda yabitangaje mu kiganiro Rirarashe cya Radio 1, ubwo yabazwaga niba atari umuzanano nk’abandi. Yagize ati: “Oya narizanye! Ikintu ugomba kumenya ni ibintu nka bitatu.”
Pezerezida wa FERWAFA ntabwo ari akazi gahemberwa ku buryo nakirukamo nkavuga ngo harimo amafaranga nzabona angana gutya. Reka mbatungure, ibihumbi 50 by’amadorali ku mwaka, ninyobora FERWAFA mu myaka ine, ayo mafaranga ntanze uburenganzira, azajye mu kuzamura impano z’abakiri bato.”
Uyu mugabo uhanganye na oya naramuka atowe, azakorana na Mugisha Richard nka Visi Perezida wa mbere, uwa kabiri ni Me Gasarabwe Claudine, Komiseri ushinzwe imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe Amarushanwa ni Niyitanga Désiré.
Komiseri ushinzwe Umupira w’Abagore ni Gicanda Nikita, ushinzwe Amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert, naho Komiseri ushinzwe Imisifurire ni Hakizimana Louis.