Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025, mu karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba hizihirijwe ku rwego rw’Igihugu, Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, maze bahabwa umukora wo gukora ibibateza imbere bikanazamura Igihugu.
Urubyiruko ruvuga ko uyu munsi urwibutsa inshingano rufite zo gukura amaboko mu mufuka bagakora ibikorwa bibateza imbere, bagaca ukubiri n’ibibarangaza bityo rukaba rutanze n’umusanzu warwo mu iterambere rirambye ry’Igihugu.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ni umwe mu bayobozi bitabiriye ibi birori. Yifatanyije n’urubyiruko rw’i Rusizi mu mikino itandukanye arusaba gukomeza gushyira imbaraga mu biruteza imbere no kubaka Igihugu aho kwishora mu birangaza.
Urubyiruko rwagaragaje ko rwiteguye gukora ariko ko rukomwa mu nkokora n’ubushobozi bucye butuma rutabasha gukora imishinga iruteza imbere kimwe no kutagira aho rushobora kwidagadurira ngo ruzamure impano zarwo.
Stade y’Akarere ka Rusizi iri kuvugururwa ishyirwa ku rwego rwiza ikazatsindagirwa neza, ishyirwemo ubwatsi bw’ubukorano (Tapi Synthétique), hanatunganywe ibibuga by’imikino y’intoki nka Volleyball na Basketball ndetse n’umwanya wo kwifashisha ku biruka n’amaguru.
Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 1999. Uyu munsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wizihijwe bwa mbere tariki ya 12 Kanama mu mwaka wa 2000.

