Umwe mu bazwi cyane mu bajyanaga abantu i Burayi mu buryo butemewe n’amategeko yatawe muri yombi muri Iraq nyuma y’inkuru icukumbuwe yakozwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’Abongereza, BBC.
Umutegetsi wo hejuru muri Leta (Iraq) yavuze ko Barzan Majeed yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, mu karere ka Kurdistan mu gihugu cya Iraq.
Mu gihe cy’imyaka myinshi, we n’igico cye bagize uruhare rukomeye mu bucuruzi bwa magendu y’abantu, mu bwato no mu modoka z’amakamyo bakabinjiza mu Bwongereza, bakoresheje umuhora uri hagati yabwo n’Ubufaransa.
BBC yashoboye kumenya aho Majeed unazwi nka Scorpion yari aherereye mu mujyi wa Sulaymaniyah wo muri Iraq, aho yavugiye ko yatwaye abimukira babarirwa mu bihumbi akabambutsa uwo muhora.
Mu magambo ye bwite yagize ati: “Wenda igihumbi, wenda 10,000. Simbizi, sinabaze.”
Umutegetsi wo hejuru wo muri Leta y’Akarere ka Kurdistan muri Iraq yavuze ko abategetsi bashoboye gukoresha ibyo BBC yagezeho mu nkuru yayo icukumbuye bakamenya aho Majeed aherereye.
Uwo mutegetsi yagize ati: “Hari saa moya (7h00) zo muri iki gitondo ubwo yatabwaga muri yombi hanze y’urugo rwe, bamutaye muri yombi nta bibazo bikomeye bibayeho ako kanya agisohoka mu rugo rwe.