Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ikoranabuhanga

RURA yafatiye ibihano Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, RURA rwatangaje ko rwafatiye Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwandacell ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi kubera ibibazo bimaze iminsi bigaragara muri serivisi zayo.

Nyuma yuko kuva tariki ya 27 Nyakanga 2025, abakiriya ba MTN Rwanda bahuye n’ibibazo by’ingorane gukoresha serivisi zirimo guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi ndetse na Mobile Money, kuwa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2025, RURA yari yatumije MTN Rwanda kugira ngo isobanure ingamba zifatika iri gufata hagamije kunoza ireme rya serivisi zayo no gukumira ko ibi bibazo byakongera kugaragara.

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025, RURA yatangaje ko yafatiye MTN Rwanda ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, irayihanangiriza, inayisaba gukemura ibibazo byose bigaragara mu itangwa rya serivisi.

Mu butumwa RURA yacishije ku rukuta rwayo rwa X, kuri uyu wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025, yavuze ko nyuma y’uko MTN Rwanda yitabye kugira ngo itange ibisobanuro ku bibazo biri kugaragara mu itangwa rya serivise zayo birimo serivisi zo guhamagara, kohereza no kwakira ubutumwa bugufi (SMS) ndetse na Mobile Money.

RURA kandi yasobanuye ko yafatiye ibihano KT Rwanda Network kugira ngo itange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu itangwa rya serivisi z’ihuzanzira (fibre optique) mu karere ka Muhanga, Karongi, Rutsiro na Ngororero ku mugoroba wo ku wa 30 Nyakanga.

Itegeko N°24/2016 ryo ku wa 18/06/2016 rigenga ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho rigaragaza ko ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bishobora kuba ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, bitandukana bitewe n’amakosa sosiyete iba yakoze.

RURA yatangaje ibihano kuri Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda.

Related posts

Fondasiyo Lantos yasabye Ubwongereza kwanga Ambasaderi Busingye uherutse kugenwa n’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Abantu babarirwa mu bihumbi bagiye kureba iruka ry’ikirunga batangira kotsa inyama muri ayo mazuku [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

M23 yahanuye Drone y’intambara ya FARDC mu gace ka Walungu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777