Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Trending News Ubutabera

Rulindo: Polisi yafatiye mu cyuho umugabo wacururizaga urumogi mu rugo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo yafatiye mu cyuho umugabo wari ufite udupfunyika 689 n’ikilo cy’urumogi yacururizaga iwe mu nzu.

Bivugwa ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, mu Mudugudu wa Gasekabuye, Akagari ka Rudogo, ho mu Murenge wa Kinzuzi.

Ni igikorwa cyabaye mu rukerera rw’itariki ya 1 Mutarama 2026. Uwafashwe yavuze ko ibyo biyobyabwenge yafatanwe abicururiza iwe mu rugo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi yavuze ko ifatwa rye abaturage barigizemo uruhare.

Ati “Uruhare rw’abaturage ni ingenzi cyane mu bikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge kuko aho biri biteza umutekano muke. N’uyu yafashwe biturutse ku makuru batanze kandi yiyemerera ko yabicururizaga iwe mu rugo. Turasaba buri wese gukomeza gufatanya natwe kurwanya buri cyose cyahungabanya umutekano, kuko aho umutekano utari nta terambere n’imibereho myiza y’abaturage biharangwa, umwihariko wabyo wo ni uko akenshi biba intandaro y’urugomo, ubujura, uburwayi n’izindi ngaruka zigera k’ubikoresha cyangwa utuye aho bikoreshwa.”

Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage ku ruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane ko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye no guhungabanya umutekano.

Uwafashwe acumbikiwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha rumukurikirane.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje. Ku biyobyabwenge bihambaye ni igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

Kuri ubu, uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha rumukurikirane.

Related posts

Abanyeshuri n’abakozi ba Kingdom School Musanze bishimiye ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu [Amafoto]

N. FLAVIEN

Perezida Zelensky yasabye Ingabo z’u Burusiya gusubira iwabo inzira zikigendwa.

N. FLAVIEN

Uganda: Ibirori bibanziriza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi byitabiriwe ku bwinshi [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777