Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Uburezi Ubutabera

Ruhango: Umunyeshuri arashinja mwarimu kumutera inda.

Umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (S4) kuri GS Indangaburezi, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo arashinja umwarimu wigisha ku ishuri baturanye kumutera inda.

Uyu munyeshuri wo mu Murenge wa Ruhango avuga ko ubwo yari afite imyaka 17 yatewe inda n’umwarimu wigishaga kuri Ecole Techinique Saint Trinite de Ruhango TSS .

Yagize ati: “Nakorewe icyaha cyo guterwa inda. Niga kuri GS Indangaburezi, uwayinteye we yigishaga kuri Ecole Techinique Saint Trinite de Ruhango TSS, iwabo hakaba ari i Nyanza, nibaza impamvu adafatwa kandi turavugana buri munsi”.

Uyu mukobwa avuga ko kuba yaratewe inda, byamugizeho ingaruka kuko byatumye ata ishuri. Ati: “Ingaruka byangizeho ni uko ntari ku ishuri. Iki gihembwe ntabwo nize. Nk’ubu nariyigishije kandi nakabaye ndikwigishwa n’abarimu”.

Amakuru avuga ko uyu mwarimu witwa Hategekimana Danny ukekwaho iki cyaha, yamaze gutoroka ubutabera ku buryo kumubona ngo ashyikirizwe ubutabera bizagorana.

Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko umukobwa we yavutse tariki 12 Nyakanga 2005, agasaba ko yabona ubutabera. Ati: “Icyo nifuza ni uko umwana wanjye bamurenganura. Ndashaka ko uwo musore aboneka agakurikiranwa kuko n’ubundi ikirego cyageze kuri RIB”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yatangarije itangazamakuru ko ku bufatanye bw’inzego bari gushakisha uyu musore ukekwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Related posts

Perezida Kagame asanga intambara ya M23 na Congo idakwiye na gato kubazwa u Rwanda.

N. FLAVIEN

Sudan: RSF irashinjwa kwica abagera kuri 50.

N. FLAVIEN

Urujijo ku bagabo 11 bivugwa ko bishwe na M23; bamwe bati ni abasivile abandi bati ni Wazalendo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777