Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima Umutekano

Rubavu: Umupolisi wari ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage yazize impanuka ikomeye.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023, mu Karere ka Rubavu, ahazwi nko kwa Gacukiro umanuka ujya ku Bitaro bya Gisenyi, habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri barimo umumotari n’umupolisi yari atwaye, inka nayo yari muri Daihatsu yagonzwe n’iyi kamyo irapfa, izindi zirakomereka.

Iyi mpanuka ikomeye yabaye ubwo ikamyo yamanukaga isa nk’iyataye ubugenzuzi (lack of control) maze igonga moto yari itwaye umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yaba uyu mupolisi ndetse n’umumotari bombi bahita bapfa, inagonga indi modoka ya Daihatsu yari ipakiye inka, imwe muri zo ihita ipfa.

Aha kwa Gacukiro byabereye ni mu Murenge wa Gisenyi, Akagali ka Nengo, ahakunze kubera impanuka, aho bivugwa ko iyi kamyo yari itwaye imyaka iyijyanye mu Mujyi wa Gisenyi, yagonze ibyo yasanze byose ari nabwo yagonze moto yari itwaye IP (Inspector of Police) Niyonsaba Drocelle, wari ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu Karere ka Rubavu, we n’umumotari wari umutwaye bagahita bitaba Imana.

Leta y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose ngo ikemure mu buryo burambye ikibazo cy’aha hantu hakunze kugarika ingogo, hakaba hari kubakwa umuhanda mushya wa kaburimbo uva mu Rugerero ukanyura ku Murenge wa Rubavu ukinjira mu Mujyi unyuze mu Byahi. Uyu ngo ukazaba ari umuhanda wihariye ku makamyo, aho nta modoka nini izongera kumanuka aha kwa Gacukiro.

Imirimo yo kubaka uyu muhanda iri kwihutishwa cyane kuko ubwo umunyamakuru wa AMIZERO.RW yawunyuragamo mu minsi ibiri ishize, yasanze hari aho batangiye kumenamo igitaka kibanziriza kaburimbo, imigende ikaba iri kurangira uretse ahazwi nko ku Giko hari gukorwa mu buryo bwihariye, aho umusozi uhanamye uri kwitswa hirindwa ko naho hazateza impanuka nk’aha kwa Gacukiro.

Afande Drocelle asize Umuryango wari ukimukeneye nk’umubyeyi ndetse n’Igihugu gihombye umubyeyi n’umukozi ukiri muto.
IP Niyonsaba Drocelle witabye Imana (hagati mu mwambaro wa Polisi) ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabushobozi muri ULK, Ishami rya Gisenyi mu Ukuboza 2022/Archive.
Umupolisi witabye Imana yababaje benshi mu bamenye iyi nkuru kuko ngo yicishaga bugufi kandi agakora akazi ke uko bikwiye.
Iyi mpanuka yatumye umuhanda wifunga n’ubwo inzego z’umutekano zahise zihagera byihuse kugirango zirebe ko hari ibyo zaramira.

Related posts

MINIJUST: Dr Ugirashebuja Emmanuel yakoze ihererekanyabubasha n’uwo yasimbuye Johnston Busingye [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Bruce Melody yaciye agahigo mu bahanzi nyarwanda

N. FLAVIEN

Ibikorwa bya Kaminuza yo mu Bushinwa yigisha iby’amashanyarazi bigiye kugezwa mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777