Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kabiri Tariki 02 Kanama 2022, mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye y’imodoka yakomerekeyemo benshi ndetse abandi bahasiga ubuzima.
Iyi mpanuka yabereye ahazwi nko kwa Gacukiro, utangiye kumanuka ugana ku Bitaro bya Gisenyi, aho imodoka ya Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Virunga yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali yagonzwe n’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli yari yacitse feri.
Amakuru y’ibanze kuri iyi mpanuka yemeje ko abantu batatu barimo n’umushoferi wa Coaster ya Virunga bahise bitaba Imana.
Abakomeretse n’abitabye Imana bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi mu gihe Polisi y’Igihugu yakoze ibishoboka mu butabazi bw’ibanze.
Bamwe mu bagize imiryango y’abari muri Coaster ya Virunga bahise bajya aho bakirira indembe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bamenye uko bamerewe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene, yabwiye Umuseke ko bagikora ubutabazi gusa abantu batatu bamaze kwitaba Imana.
Yagize ati: “Kugeza ubu abamaze kwitaba Imana ni batatu ariko andi makuru aracyakusanywa”.
Aha hantu habereye iyi mpanuka, ni ahantu hasanzwe habera impanuka, ahanini zituruka ku modoka nini ziba zagize ibibazo tekiniki byiganjemo kubura feri.
Mu gukemura iki kibazo mu buryo burambye, Leta y’u Rwanda ikaba yarafashe ingamba zo gushyiraho umuhanda w’amakamyo, uva ku biro by’Umurenge wa Rugerero, ukanyura mu Murenge wa Gisenyi, ukagera mu Byahi aho winjirira mu Mujyi wa Gisenyi.

