Abatuye Umujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo bagera ku 3500 bitabiriye Siporo rusange, bibukijwe akamaro kayo mu kurushaho kugira ubuzima buzima, banasabwa kwitabira no kugira uruhare mu bikorwa by’Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.
Iyi Siporo rusange yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, yabereye rwagati mu Mujyi wa Gisenyi ikomereza ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu nka kimwe mu byiza nyaburanga bitatse Akarere ka Rubavu n’Igihugu cy’u Rwanda muri rusange.
Mu butumwa bwagenewe abitabiriye barimo inzego z’umutekano, abarimu n’abanyeshuri bo mu bigo bicumbikira abanyeshuri (Boarding Schools) bya TTC Gacuba II, GASS, ESTG, ESG & College Baptiste Gacuba II, ETAG ndetse n’abandi bo mu Mujyi wa Gisenyi, basabwe kugira sport nyambere kuko ngo sport ari ubuzima.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu bwana Nzabonimpa Déogratias yibukije ko kuba Rubavu ari Akarere k’Umujyi wunganira Kigali ndetse n’igicumbi cy’ishoramari n’ubukerarugendo, bashyira imbaraga no mu bikorwa birushaho gususurutsa Umujyi bafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Yasabye abitabiriye n’abaturage ba Rubavu muri Rusange kumvako Siporo ari ubuzima bityo bagafata iya mbere mu kuyikora igihe cyose bagamije kubaka ubuzima buzira umuze kuko siporo ifasha mu kurwanya indwara nyinshi zibasira umubiri, cyane cyane izitandura.
