Ikipe ya APR FC yakojejwe isoni na Bugesera FC iyitsinda ibitego 2-1 mu Karere ka Bugesera, ubwo amakipe yombi yakinaga umukino w’ikirarane w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona utarakiniwe igihe kubera imikino mpuzamahanga APR yari yaritabiriye.
Uyu mukino watangiye ikipe ya APR FC isatira cyane ikipe ya Bugesera FC ndetse igakorerwaho n’amakosa agiye atandukanye byashoboraga gutuma ibona igitego cya mbere kare ariko ntibyakunda.
Nubwo byari bimeze gutyo, Vincent Adams wagoye cyane Buregeya Prince yakomeje kubagora, ndetse bigatuma Bugesera nayo inyuzamo igasatira ariko imipira yageraga mu izamu rya Ishimwe Pierre ntiyabaga ifite imbaraga.
Iminota 15 ya mbere amakipe yombi nta n’imwe yigeze igaragaza ko irusha indi ariko umupira ukomeza kwigumira hagati mu kibuga ufitwe na APR FC. Nyuma yo kubona ko barushijwe, abasore ba Bugesera batangiye uburyo bwo gushotera kure.
Uburyo bwa mbere bukomeye mu gice cya mbere bwahise bubonwa na Vincent Adams warekuye ishoti rikomeye cyane ariko Ishimwe Pierre bimugoye awushyira hanze.
Uburyo bwa mbere bwa APR FC bwabonetse ku munota wa 28 w’umukino buhita bunabyara umusaruro, Nshuti Innocent abona igitego cya mbere. Iki gitego cyabonetse ku ishoti rikomeye, umunyezamu Nsabimana Jean De Dieu ahindukira bwa mbere kuri uyu mukino.
Nyuma y’iki gitego kitavuzweho rumwe kubera inshundura zari zaracitse, umukino wahise uhagararaho gato babanza kuzitunganya. Umukino wasubukuwe nyuma y’iminota mike bamaze kuzitunganya.
Kuva icyo gihe APR FC yatangiye gukina ituje itangira kwirara ariko Sentongo Faruk na Chukuma Odili bakomeje kwiba imipira ya APR FC nubwo nta musaruro bayibyazaga ahubwo bagakomeza gusifurwa kurarira kwa hato na hato.
Mu mpera z’igice cya mbere, amakipe yombi yakiniye umupira mu kibuga hagati, nanone ariko Bugesera FC ibona andi mahirwe yashoboraga kubyara igitego ku munota wa 43. Kuri koruneri yatewe neza na Vincent Adams umupira wakubise igiti cy’izamu ndetse n’umuzamu Ishimwe nawe arakigonga agira akabazo katamaze akanya yitabwaho n’abaganga.
Ku munota wa 45, abasore ba Bugesera FC babonye igitego cyatsinzwe na Vincent Adams ku makosa ya Ishimwe Pierre wananiwe gufunga neza umupira wigira mu rucundura. Igice cya mbere cyongeweho iminota ine cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiye akavura kari kaguye gahise, ku munota wa 48’ gusa Sentongo Ruhinda Faruk ashyiramo igitego cy’umutwe mu gihe umunyezamu Ishimwe Pierre yari yasohotse nabi.
Iki gitego cyagiyemo umutoza Adil amaze gukora impinduka akuyemo Niyibizi Ramadhan ashyizemo Byiringiro Lague. Izindi mpinduka Adil Muhamad yakoze, yakuyemo Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Djabel na Niyomugabo Claude ashyiramo Blaise Itangishaka, Mugunga Yves na Ishimwe Fiston.
Nyuma yo gukora izi mpinduka zose, ikipe ya APR FC yakomeje gusatira cyane ngo ibone ko yabona igitego ariko abasore bari mu bwugariza bwa Bugesera bakomeza kwihagararaho.
Ku munota wa 70 nibwo APR FC yabonye andi mahirwe ku ikosa ryakorewe Ishimwe Christian, APR ibona Coup Franc yatewe neza na Byiringiro Lague, umuzamu Nsabimana awugarura mu rubuga rw’amahina ariko Mugunga ananirwa gukozaho ikirenge gusa.
Iminota ya nyuma Adil yashyizemo Djuma Nizeyimana akuramo Nshuti Innocent kugira ngo yongere amaraso mashya mu busatirizi. Ibi byatumye APR FC ikomeza gusatira no gushaka igitego cyo kwishyura nubwo byakomeje kuba iby’ubusa.
Ku munota wa 88 ikipe ya APR FC yabonye andi mahirwe kuri coup Franc yatewe neza na Ishimwe Christian, umunyezamu Nsabimana nawo awukuramo. Iminota 90 y’umukino yahise irangira bongeraho iminota ine gusa.
Bugesera yitwaye neza muri iyi minota irinda instinzi yayo, umukino iwusoza iwutsinze ku bitego 2-1, ibintu yaherukaga mu myaka irindwi ishize.
Bugesera ubu imaze gutsinda imikino ibiri ifite amanota atandatu, mu gihe APR FC nayo imaze gutsinda imikino ibiri, nayo ikaba ifite amanota atandatu nk’uko tubikesha Igihe.


