Abatuye n’abagenda mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Bahimba, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu, bagaragaza agahinda baterwa n’ibyumba bitatu by’amashuri byubatswe mu myaka itanu ishize, bakizera ko bije kubavana mu bujiji ariko kuri ubu bikaba byarabaye umusaka.
Iyo ugeze muri ibi byumba, usanga ibirahuri hamwe na hamwe mu madirishya byaramenetse, rumwe mu nzugi nta rurimo, imbere n’inyuma, isuku ntayo ndetse ibyatsi byatangiye kurengera bimwe mu bikorwa by’inyubako.
Aya mashuri yubatswe mu mwaka wa 2017 ngo afashe abana bo muri Rurembo biga mu mashuri abanza, ngo ntibyatinze kuko mu mwaka wa 2020 abana bahigaga kugera mu wa gatatu w’abanza bimuriwe mu kindi kigo kiri mu Mudugudu wa Bahimba.
Kuri ubu igiteye inkeke ni abana b’inshuke bari kwigira mu muryango umwe muri itatu ihari, bakaba bigira ahantu hasa nabi cyane nk’uko byemezwa na Akimana Claudine wigisha aba bana waganiriye na WWW.AMIZERO.RW wavuze ko ubu bari kwirwanaho.
Yagize ati: “Nanjye nahawe ikiraka na rwiyemezamirimo ufite amashuri y’inshuke ahantu hatandukanye mu Murenge wa Nyundo, gukubura hano ni rimwe na rimwe iyo ababyeyi b’aba bana baje gukora isuku kuko abana nigisha hano bose uko ari 36 ni bato cyane ntibashobora gukubura cyangwa gukoropa, bapfa kwiga nta kundi nabigenza keretse ubuyobozi budufashije kuko nanjye mbigisha mbona ko bashobora no kuhakura uburwayi”.
Bamwe mu batuye muri uyu Murenge wa Nyundo bavuga ko uko aya mashuri akomeza kwangirika ari igihombo gikomeye nk’uko byemezwa na Nyinawabera Spéciose, umubyeyi w’abana bane utuye muri Rurembo.
Ati: “Ni igihombo kuri twe, twari tuziko dusubijwe ngo abana bagiye kujya bigira hafi ariko ni n’igihombo kuri Leta dore ko ari igikorwaremezo kiba cyaratwaye amafaranga menshi ariko ntigitange umusaruro nk’uko biba byarateganyijwe”.
Kayiranga Aimable utuye muri uyu mudugudu wa Rurembo nawe yagize ati: “Twifuza ko niba batazongera kwemerera abana bacu ngo bahigire ndetse baduhe n’abarezi nk’uko byahoze nibura batekereza ikindi cyahakorerwa kuko igihe ibikorwaremezo nk’ibi bititaweho binateza umwanda”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yavuze ko batari bazi iby’iki kibazo ngo atanemera ko aya mashuri yose adakoreshwa nk’uko bivugwa.
Ati: “Ntabyo nari nzi gusa nziko ibyumba byose byagiye byubakwa mu bihe bitandukanye twabaga twagennye ndetse tuzi neza umubare w’abazabyigiramo gusa ubwo menye amakuru nk’ubuyobozi bw’Akarere tugiye kubikurikirana tumenye impamvu nyamukuru yatumye aba bana bimurirwa ahandi mu kindi kigo kiri mu Mudugudu wa Bahimba. Turanabisuzuma neza turebe niba twanahashyira abiga imyuga nibura ntihapfe ubusa kandi hashobora kubyazwa umusaruro”.
Ubusanzwe ibi byumba byatashywe muri 2017, byigirwamo imyaka 3 gusa, muri 2020 abanyeshuri bimurirwa mu rindi shuri.



Mukundente Yves @AMIZERO.RW