Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu dosiye y’umugore ukurikiranyweho kwica umugabo babanaga batarasezeranye amukubise ishoka mu mutwe nyuma yo kumenya ko abana n’undi mugore aho yakoreraga mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru.
Icyaha uyu mugore akurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2025 mu mudugudu wa Yungwe, Akagari ka Yungwe, Umurenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.
Uyu mugore ukekwaho gukora iki cyaha yiyemerera ko yabikoze akavuga ko yakubise umugabo we ishoka nyuma yo kumenya ko amuca inyuma kuko yabanaga n’undi mugore aho yakoreraga mu karere ka Burera. Asobanura ko ubwo umugabo we yari ageze mu rugo, yamubajije niba afite undi mugore, arabimwemerera. Umugore ngo yagize umujinya, afata ishoka ayimukubita mu mutwe inshuro imwe ahita apfa.
Amakuru dukesha KT avuga ko uyu mugore wihekuye yari afitanye abana babiri na nyakwigendera, aho bari bamaranye imyaka irindwi babana ariko babana mu buryo butemewe n’amategeko (batarasezeranye).
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, kiramutse kimuhamye, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.