Amizero
Amakuru Amakuru mashya Imikino

RGB yasheshe inzego zose zayoboraga Rayon Sports

Urwego rw’lgihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda, RGB rwahagaritse inzego zose zari ziyoboye Umuryango Rayon Sports nyuma y’igihe kinini zidahuza, hashyirwaho ubuyobozi bw’inzibacyuho buyobowe na Murenzi Abdallah.

Iri hagarikwa ry’aba bayobozi rivuze ko uhereye kuri Muvunyi Paul ndetse na Twagirayezu Thadée bayoboranaga muri Rayon Sports ariko bahanganye nk’abakeba bose basezerewe, ibi ngo bikaba byakozwe mu rwego rwo gushaka icyagarura ituze kuko kutumvikana hagati y’abayobozi ubwabo byari bimaze gufata indi ntera.

Icyemezo cyo gusesa izi nzego cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, ku cyicaro cya RGB nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwayo n’inzego zayoboraga Rayon Sports, ari zo Inama y’ubutegetsi, Komite nyobozi, Komite ngenzuzi n’akanama nkemurampaka.

Komite y’agateganyo y’Umuryango Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah wari usanzwe ari Umunyamabanga w’Inama y’ubutegetsi, mu gihe abandi bayigize ari Musabyimana Jean Baptiste, Gakwaya Olivier, Akayezu Josée na Me Nubumwe Jean Bosco.

Komite y’agateganyo kandi yahawe igihe cy’amezi atatu ahera kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo 2025, ikaba yahawe inshingano zo kuvugurura amategeko y’Umuryango Rayon Sports mu nzego zawo no gushyiraho umurongo w’imiyoborere ihamye y’Umuryango.

Ni ku nshuro ya kabiri Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda, RGB rukemura ibibazo bya Rayon Sports muri ubu buryo, kuko no mu 2020 ibyemezo bikarishye nk’ibi byafashwe. Izi nzego zasheshwe kuri uyu wa 25 Ugushyingo, zari zimaze igihe cy’umwaka zikora kuko zagiyeho mu kwezi nk’uku (Ugushyingo) umwaka ushize wa 2024.

Paul Muvunyi na Twagirayezu Thadée nabo basezerewe ku buyobozi muri Rayon Sports.
Murenzi Abdallah ni we wahawe kuyobora inzibacyuho muri Rayon Sports.
Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu Rwanda, RGB
Abari abayobozi ba Rayon Sports banditse itangazo nabo ubwabo bitangariza ibyabaye.

Related posts

Urupfu rw’umuramyi Gisèle Precious wasize uruhinja rwashenguye benshi.

N. FLAVIEN

Bigogwe: Nyuma yo gufasha abatishoboye bahuye bagaragaza impano.

N. FLAVIEN

Kwiyamamaza kwa Perezida Tshisekedi muri Goma kwatanze agahenge hagati ya FARDC na M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777