Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

RDF yatanze umucyo ku musirikare wayo wafatiwe ku butaka bw’u Burundi

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF bwasobanuye iby’umusirikare wayo witwa Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi mu ngabo z’u Rwanda, wafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi wa Nemba-Gasenyi, ubwo yibeshyaga ku mbibi z’umupaka.

Itangazo ryasohowe na RDF rishimangira ko Sgt Sadiki Emmanuel yatawe muri yombi na Polisi y’u Burundi ikorera ku mupaka, ubu aka afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo iherereye muri Komini ya Busoni, Intara ya Butanyera.

Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda, RDF bwagize buti: “Ubuyobozi bwa RDF buricuza ku bw’iki kibazo cyabereye ku mupaka duhuriyeho kandi yiteguye kunyura mu nzira za dipolomasi zishoboka na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo uwo musirikare agarurwe imuhira.”

Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB, 311e Bataillon d’Infanterie), ngo mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2025 saa sita z’ijoro, muri Commune Busoni, Province Butanyerera, hafashwe umusirikare w’u Rwanda witwa Sgt Sadiki Emmanuel.

Uwo musirikare, wari umushoferi, ngo yambutse umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi anyuze ku nzira y’igitaka iri hafi ya RN14 Gasenyi–Nemba. Yatawe muri yombi n’abapolisi ba gasutamo amaze kwinjira ku butaka bw’u Burundi muri metero zisaga 700.

Nk’uko bitangazwa mu ibaruwa yashyizweho umukono na Col. Nzirubusa, ngo uwo musirikare yasobanuye ko yari avuye mu kabari kari hafi ya Camp Gako maze yibeshya inzira, agerageza no guhunga ariko biranga. (Imvaho Nshya)

 

Related posts

Mali: Perezida w’inzibacyuho yirukanye abagize Guverinoma bose.

N. FLAVIEN

Karongi: Ahitwa kuri ‘Dawe uri mu Ijuru’ habereye impanuka hapfa umuntu n’ihene 30

N. FLAVIEN

Ruhango: Abagera kuri 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 [Amafoto]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777