Abasirikare bagera kuri 986 nibo bazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda. Muri bo, 319 bari bafite ipeti rya Sous Lieutenant bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant naho abandi 665 bari bafite ipeti rya Lieutenant bashyizwe ku ipeti rya Captain.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’igisirikari cy’ u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, mu bandi bazamuwe mu ntera bakanahabwa inshingano zihariye, harimo Lieutenant Colonel Stanislas Gashugi wahawe ipeti rya Colonel akanagirwa umujyanama mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ndetse na Major Ephrem Ngoga wahawe ipeti rya Lieutenant Colonel akagirwa n’umujyanama mu bya gisirikari muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya.
Mu bandi bahawe inshingano harimo Major Eustache Rutabuzwa wagizwe umujyanama mu bya ggisirikari muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada naho Brigadier General Joseph Demali agirwa umujyanama mu bya gisirikari muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya.
