Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu Ubutabera

Prof Harelimana wari uherutse gukurwa ku buyobozi bwa RCA yatawe muri yombi.

Prof Harelimana Jean Bosco wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo gutanga nabi amasoko ya Leta no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Ni amakuru yatangiye kuvugwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, ndetse aza kwemezwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko Prof Harelimana yatawe muri yombi.

Ati: “Nibyo Prof Harelimana yafashwe na RIB.”

Prof Harelimana kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2023. RIB yatangaje ko uyu mugabo yafashwe hashingiwe ku iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho rifitanye isano n’ibyaha bikekwa ko yakoze igihe yari Umuyobozi w’icyo kigo gishinzwe amakoperative.

Icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko kiramutse kimuhamye, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 2,000.000 Frw na 5,000,000 Frw.

Icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro kimuhamye yahanishwa kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 3,000,000 frw na 5,000,000 frw.

Dr Murangira B . Thierry yasabye abafite gucunga umutungo wa rubanda mu nshingano kujya bitonda cyane, bagakurikiza amabwiriza n’amategeko, kuko kutabikurikiza bigira ingaruka nyinshi zirimo no gukurikiranwa mu butabera.

Prof Harelimana afashwe nyuma y’umunsi umwe yanze kwitaba Komisiyo y’Inteko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ubwo Ikigo RCA yahoze ayobora cyitabaga iyo Komisiyo.

PAC yabifashe nk’agasuzuguro mu gihe Harelimana we yavuze ko yari arwaye.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Prof Harelimana yahagaritswe ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative.

Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu mujyi wa Kigali mu gihe dosiye iri gutunganywa kugirango yohererezwe ubushinjacyaha.

Professor Harelimana Jean Bosco wahoze ayobora RCA yatawe muri yombi/Photo Internet.

Related posts

Musanze: Abikorera batanze amabati 400 baremera abarokotse Jenoside batishoboye.

N. FLAVIEN

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame bunamiye Intwari z’u Rwanda.

N. FLAVIEN

M23 na FARDC baritana ba mwana ku warashe ibisasu biremereye muri Kibumba.

N. FLAVIEN

2 comments

KABENGA September 16, 2023 at 11:56 AM

Pole sana Professor ! ca existe dans la vie

Reply
Umurungi September 16, 2023 at 11:58 AM

Burya kuyobora muri iyi minsi ntibyoroshe. Urandebera ukuntu bamukuyeho nabi none ngo yanatawe muri yombi. Amakosa mu bayobozi ko akomeje kuba menshi ariko ? cga ni system bakoreramo itabaha ubwinyagamburiro !!!

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777