Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Polisi yatangaje ko yafashe umwe mu basore bagaragaye batema umukobwa muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho (bigaragara ko yafashwe rwihishwa kandi mu masaha y’ijoro) batemagura umukobwa. Amakuru yamenyekanye ni uko aya mahano yabereye mu murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Kuva kuri uyu wa Kane tariki 11 Nzeri 2025, ku mbugankoranyambaga hatangiye gusakara amashusho ateye ubwoba, agaragaza abasore batatu batemagura umuntu w’igitsinagore bakoresheje umuhoro.

Aya mashusho agaragaza aba basore batatu, umwe muri bo aba afite umuhoro, ari gutema uyu muntu w’igitsinagore aryamye hasi, mu gihe undi bigaragara ko hari icyo yari amaze kumwambura.

Muri aya mashusho humvikanamo imodoka ivuza amahoni menshi isa nk’itabaza, uyu watemwe akaba azanzamuka atabaza ngo “muntabare barantemye”, abandi bagahita biruka. Byavuzwe ko uwafashe amashusho ari uwari mu modoka ariko akaba yatinye kuhegera ahubwo agatabaza yifashishije video yashyizwe ku mbugankoranyambaga.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, yari kumwe n’ubutumwa busaba inzego z’umutekano n’iz’iperereza kugira icyo zikora kuri ibi bikorwa bya kinyamaswa bikomeje kugaragara mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi wa Kigali.

Ubutumwa bwa Polisi y’Igihugu kuri ubu bugizi bwa nabi, bwagiraga buti: “Polisi y’u Rwanda yatangiye gushakisha abasore batatu bagaragaye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Byabereye mu murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Rwampara taliki 11 Nzeri 2025. Turabizeza ko turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bafatwe.”

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizigeze zigoheka kuko mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025, Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe muri bariya basore batatu bagaragaye muri ariya mashusho batemagura uriya muntu.

Ubutumwa bwa Polisi bugira buti: “Turabamenyesha ko umwe mu bagaragaye mu mashusho aho abantu batatu bakoreraga umuturage igikorwa cy’ubugome yafashwe. Gushakisha abandi babiri bari hamwe nawe birakomeje.”

Hari amakuru yandi ataremezwa n’inzego zibishinzwe avuga ko hamaze gufatwa n’uwa kabiri, ngo akaba yavuze ko bakora ari itsinda ry’abantu barindwi barimo abanyarwanda batanu n’abarundi babiri, aho ngo baherutse no kwica abaturage babiri mu gace ka Kimisagara.

Related posts

M23 yinjije abakomando bashya 7437 mu ngabo zayo

N. FLAVIEN

Gisagara: Igikombe cya Goal Ball cyazamuye ibyishimo ku bafite ubumuga.

Muntu Clarisse

Ku myaka ibiri gusa Kashe abaye umuntu wa mbere muto winjiye mu muryango w’intiti ku isi

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777