Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu yakoze urugendo rwe rwa mbere asura Uganda.

Kuri iki Cyumweru tariki 11 Mata 2021, Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu Hassan yasuye igihugu gituranyi cya Uganda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Uru nirwo rugendo rwa mbere Perezida Suluhu akoze kuva yasimbura Perezida Dr John Pombe Joseph Magufuli witabye Imana tariki 18 Werurwe 2021, akarahirira kuyobora imyaka ine yari isigaye kugirango manda y’imyaka itanu Magufuli yari yaratorewe irangire.

Muri uru ruzinduko rw’umunsi umwe, Perezida wa Tanzaniya Samia Suluhu na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni basuye umuyoboro w’ibikomoka kuri peteroli wiswe East African Crude Oil Pipeline (EACOP), basinya amasezerano yo gutangiza uyu muyoboro n’uko uzakoreshwa/uzacungwa, ukanabyazwa umusaruro, ukazuzura utwaye akayabo ka Miliyari eshatu n’igice z’amadorali ya Amerika ($3.55 billion) ukaba ari nawo muyoboro wo muri ubu bwoko muremure ku Isi nk’uko tubikesha CGTN Africa.

Uyu muyoboro w’ibikomoka kuri peteroli (uruhombo rutwara amavuta) ureshya na kilometer 1,445 uzava Hoima, mu Burengerazuba bwa Uganda ugere muri  Tanzaniya ku Nyanja y’Ubuhinde ahari icyambu cya Tanga. Biteganyijwe ko kubaka uyu muyoboro bitangira vuba, ukazatangira gukora mu 2025.

Uganda yasubitse ibikorwa byo gutangiza uyu mushinga byagombaga kuba tariki 25 Werurwe 2021 bitewe n’urupfu rwa Perezida Pombe Magufuli.

Amasezerano yasinywe kuri iki cyumweru, ni amasezerano yasinywe n’impande eshatu ari zo Leta ya Uganda yari ihagarariwe na Perezida Museveni wavuzeko ibi bigaragaza ubuhangage bw’igihugu cye mu ruhando rw’akarere ndetse no mu mahanga ya kure, Tanzaniya yari ihagarariwe na Perezida Suluhu na Sosiyete ikomeye ku Isi Total y’abafaransa iyoboye abashoramari bazacukura bakanacuruza aya mavuta ava mu gihugu cya Uganda.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe na mugenzi we wa Uganda Yoweli K Museveni/Photo Presidency of Uganda.

Related posts

Gishyitsi JMV n’umugore we bemeza ko babaye abasazi ku bw’ubuntu bw’Imana.

N. FLAVIEN

Wazalendo yaburijemo umuhango wo gushyingura Colonel Gisore wa FARDC

N. FLAVIEN

Bugesera: Babiri bakekwaho ubujura bashatse kurwanya inzego z’umutekano bahita bicwa.

N. FLAVIEN

1 comment

Paccy April 11, 2021 at 1:12 PM

Iyi deal ko mbona ikakaye ra !! Uganda gucukura Peteroli ikayohereza hanze !!! Bitarenze !!! Bigaragara ko ibihugu by’akarere bikataje mu mishinga minini cyane iteza imbere ubukungu bw’abaturage n’ibihugu muri rusange

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777