Perezida wa Repubulika Yiyunze ya Tanzania, Madame Samia Suluhu Hassan yabwije ukuri abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamaze igihe bavuga ko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zagiye muri icyo gihugu kurwanya imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23, nyamara ngo zikaba zitabikora ahubwo zifata nk’indorerezi.
Madame Samia Suluhu yavuze ko izo ngabo zagiye kubungabunga amahoro no gufasha impande zirwana mu Burasirazuba bwa DR Congo gushyira intwaro hasi.
Ibi uyu munyacyubahiro yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yakoreye muri Afurika y’Epfo nk’uko tubikesha Igihe.
Guhera mu Ugushyingo umwaka ushize, EAC yohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Congo, zo gufasha impande zirwana gushyira hasi intwaro no kuyoboka inzira z’ibiganiro, nk’uko byagiye bifatwaho umwanzuro n’inama z’abakuru b’Ibihugu byo mu karere.
Icyakora, DR Congo yagiye itangaza ibitandukanye, ikavuga ko by’umwihariko ingabo za EAC zaje kurwanya M23.
Mu ntangiriro za Gashyantare 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR Congo, Christophe Lutundula, yabwiye abanyamakuru ko ingabo za EAC ziri muri icyo gihugu kurwana n’imitwe yitwaje intwaro.
Icyo gihe yagize ati: “Ni ukuri kwambaye ubusa, ingabo z’akarere zifite amabwiriza yo kurwana. Ndasaba ubihakana wese kunyereka izindi nyandiko zibivuguruza”.
Perezida Suluhu yavuze ko atari ko biri, ko ingabo za EAC ziri muri DR Congo kugarura amahoro.
Ati: “EAC yoherejeyo ingabo zifite inshingano zo kurinda amahoro, ntabwo twagiye kurwana, twagiye kuganira n’iriya mitwe kugira ngo bubahirize ibyo akarere twababwiye”.
Yakomeje ati: “EAC twagize amahirwe yo kuvana M23 mu gace kamwe bajya mu kandi, ariko nyine hariya hari imitwe myinshi, bagira batya bagashwana, bakongera kurwana. Ukuri ni uko twebwe EAC dufite gahunda ihamye yo gushakira amahoro kariya gace. Ntabwo turakurayo amaso”.
Perezida Suluhu yavuze ko DR Congo nigira amahoro ari bwo n’akarere kazagira amahoro, bagashyira mu bikorwa indi mishinga y’iterambere igamije ubuhahirane nko kubaka imihanda ya gariyamoshi iva muri Tanzania ikanyura i Burundi na Congo, ndetse n’uva Tanzania ukanyura mu Rwanda.
