Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yahishuye ko Ingabo za Kenya, KDF ari zo yashinze kurwanya umutwe wa M23 mu gihe waba ukomeje kwinangira kuva mu Mujyi wa Bunagana no mu bindi bice bya Rutshuru.
Ibi Perezida Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Ibitangazamakuru by’Abafaransa aribyo France 24 na RFI tariki 23 Nzeri 2022 aho ari i NewYork mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA 77).
Ubwo yari abajijwe aho umushinga wo kohereza Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, EAC mu Gihugu cye ugeze, Tshisekedi yagize ati: ”Ingabo z’u Burundi zimaze igihe zihari, ndetse n’ingabo za Kenya ziri hafi kuhagera, aho zizakorera ibikorwa byazo muri Kivu ya Ruguru cyane cyane Bunagana”.
Byari bisanzwe biteganijwe ko Ingabo za Uganda ari zo zagombaga guhangana na M23, kuko ari zo zari zahawe gukorera ibikorwa byazo muri Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane muri Teritwari ya Beni ibarizwamo ibirindiro bikomeye bya ADF.
Cyakora Leta ya Kinshasa yagiye igaragaza ukuboko kwa Uganda mu kwiyuburura gushya kwa M23, ari nabyo bikekwa ko DR Congo yaba yarafashe umwanzuro wo guhindura icyerekezo ku bakwiye kurwanya M23 mu gihe ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zose zizaba zimaze kugera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.