Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Trending News Ubutabera

Perezida Ruto yasabye ko abacuruza ibiyobyabwenge bajya bahabwa igihano cy’urupfu

Perezida wa Kenya, William Ruto yasabye ko hashyirwaho igihano cy’urupfu ku bantu bacuruza ibiyobyabwenge, mu rwego rwo gukumira ikoreshwa ryabyo mu rubyiruko rw’iki gihugu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abaturage cyabereye mu ntara ya Uasin Gishu, aho yavuze ko ibihano bisanzweho ku bacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ababikwirakwiza mu gihugu ntacyo bimara kugira ngo barandure iki cyaha gikomeje kwiyongera muri iki gihugu.

Yagize ati “Abantu bagurisha ibiyobyabwenge birimo mugo na cocaine bari kwangiza abana bacu. Ndabizi neza ko ababigurisha babigurisha ku bana b’abandi aho kubigurisha ku bana babo ubwabo.”

Yakomeje avuga ko kubera iyo mpamvu abagurisha ibiyobyabwenge bakwiriye gufatirwa ibihano bikomeye cyane.

Ati “Itegeko riheruka ryashyiriweho abagurisha ibiyobyabwenge ryavugaga ko bazajya bacibwa miliyoni imwe y’amashiringi. Ubu rero tugiye guhindura itegeko tubigire icyaha gihanishwa urupfu. Abazabihamywa bazajya bahabwa igihano gisumba ibindi.”

Uyu muyobozi yavuze ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge muri iki gihugu hari gahunda yo gushyiraho no gukomeza ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge aho rizahuzwa n’urwego rushinzwe iperereza kugira ngo bakomeze babirwanye.

Ibi Ruto yabitangaje nyuma ya raporo yo mu 2025 iherutse gushyirwa hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri Kenya yagaragaje ko ikoreshwa ryabyo rikomeje kwiyongera mu rubyiruko cyane.

Iyi raporo igaragaza ko impuzandengo y’abana benshi bafite imyaka itandatu muri Kenya ari bwo batangira kunywa itabi, naho ku myaka irindwi bagatangira kunywa inzoga.

Ku myaka umunani batangira gukoresha urumogi ndetse n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.

Iyi raporo igaragaza ko nubwo ibiyobyabwenge bikomeye birimo mugo na cocaine Abanya-Kenya batangira kubikoresha bagize imyaka iri hagati ya 18 na 20 gusa, ubundi bwoko bw’ibiyobyabwenge bwo busigaye bukoreshwa n’abana bato.

Muri rusange iyi raporo igaragaza ko ikoreshwa ry’urumogi muri Kenya ryazamutseho ku kigero cya 90% mu myaka itanu ishize, mu gihe ikoreshwa ry’inzoga rikiyoboye muri iki gihugu kubera ko umuntu umwe muri 20 bo muri Kenya yabaswe nazo.

Iyi raporo igaragaza ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 15 na 24 barenga ibihumbi 267 bakoresha ikiyobyabwenge kirenze kimwe muri Kenya.

Perezida William Ruto wa Kenya yasabye ko hashyirwaho igihano cy’urupfu ku bacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge

Related posts

Igisirikare cya DR Congo kirigamba kugira abasirikare ibihumbi 40 bambariye kurimbura M23.

N. FLAVIEN

Umunyamakuru Ntwali John Williams yashyinguwe mu Karere ka Kamonyi.

N. FLAVIEN

Muhanga: Abanyeshuri bane bakurikiranyweho ibyaha birimo ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside bafunzwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777