Perezida Vladimir Putin avuga ko u Burusiya bwamaze gushyira muri Belarus (Biélorussie) icyiciro cya mbere cy’intwaro kirimbuzi zikoreshwa ku rugamba, zizwi nka ‘tactical nuclear weapons’.
Putin yavugiye mu nama ko zizakoreshwa gusa ari uko ubutaka bw’Uburusiya cyangwa leta y’Uburusiya yugarijwe n’ubwo Leta ya Amerika ivuga ko nta kigaragaza ko u Burusiya buteganya gukoresha intwaro kirimbuzi mu gutera Ukraine.
Ubwo yavugaga nyuma y’ayo magambo ya Putin, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yagize ati: “Nta bimenyetso tubona ko u Burusiya burimo kwitegura gukoresha intwaro ya kirimbuzi”.
Belarus ni inshuti ikomeye y’u Burusiya ndetse ni ho u Burusiya bwagabiye igitero gisesuye cyabwo kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka ushize wa 2022. Putin yavuze ko kohereza muri Belarus izo ntwaro kirimbuzi bizaba byarangiye bitarenze mu mpera y’impeshyi y’uyu mwaka.
Ubwo yasubizaga ibibazo nyuma y’ijambo yavugiye i St Petersburg mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu, Perezida w’u Burusiya yavuze ko icyo cyemezo kigamije “ubwirinzi” no kwibutsa uwo ari we wese “utekereza ku gutuma dutsindwa uruhenu”.
Abajijwe n’umusangizamagambo muri iyo nama ku kuba bishoboka gukoresha izo ntwaro, yasubije ati: “Kuki twashyira Isi yose ku nkeke? Namaze kubivuga ko ikoreshwa ry’ingamba z’ikirenga rishoboka igihe hari ibyago kuri Leta y’u Burusiya”.
Izi ntwaro zizwi nka ‘tactical nuclear weapons’ ni imitwe mito y’ibisasu bya kirimbuzi n’uburyo bwo kubirasa. Bikoreshwa ku rugamba cyangwa mu gitero gito. Biba bigamije gusenya aho umwanzi ari mu gace runaka ariko bidashyize ubumara ahantu henshi.
Intwaro nto cyane yo muri ubwo bwoko ishobora kugeza kuri kiloton imwe cyangwa munsi yayo (igateza ibingana na toni 1000 z’igiturika cya TNT). Intwaro nini cyane z’ubwo bwoko zishobora kugeza kuri kilotons 100. Ugereranyije, igisasu kirimbuzi Amerika yateye i Hiroshima mu Buyapani mu 1945, cyo cyari gifite kilotons 15.
Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Putin yitezwe guhurira i St Petersburg n’abategetsi bamwe bo muri Afurika, nyuma yuko ku wa Gatanu basuye umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine, muri gahunda igamije amahoro barimo kugeza kuri ibyo Bihugu byombi.
