Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Perezida Putin na mugenzi we Kim Jong-un biyemeje kwagura umubano.

Uburusiya bwemeje ko bugiye kwagura imibanire yubaka kandi muri byinshi na Korea ya Ruguru, nk’uko byavuzwe na Perezida Vladimir Putin. 

Mu ibaruwa yoherereje mugenzi we Kim Jong un ku munsi w’ubwigenge bwa Pyongyang, Putin yavuze ko ibyo bizaba biri mu nyungu z’Ibihugu byombi.

Mu gusubiza, Kim yavuze ko ubucuti bw’Ibihugu byombi buhera mu ntambara ya kabiri y’Isi aho batsinze Ubuyapani.

Yongeyeho ko ubucuti bwacu bwa kivandimwe buzakomeza gukomera.

Ikinyamakuru KCNA cya Leta ya Korea ya Ruguru kivuga ko Putin yavuze ko umubano wagutse uzagendana n’inyungu z’Ibihugu byombi.

Mu ibaruwa, Kim yasubije ko ubucuti bwa Korea ya Ruguru n’Uburusiya bwavutse mu ntambara yo kurwanya Ubuyapani kandi ko bwakomeje kandi bukaguka ikinyejana nyuma y’ikindi.

Yongeraho ko ubwo bucuti n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu bwageze ku rwego rwo hejuru, ku rugamba rumwe rwo gucogoza ingufu za gisirikare z’umwanzi n’ubushotoranyi.

Pyongyang ntiyasobanuye izo ngufu z’umwanzi mu izina, ariko iyo nyito yakoreshejwe kenshi na Korea ya Ruguru mu gusobanura Amerika n’inshuti zayo.

Ubumwe bw’Abasoviyeti bwahoze ari inshuti ikomeye ya Korea ya Ruguru, bifatanya mu bucuruzi, iby’umuco, hamwe n’inkunga.

Ariko iyo mibanire yarakendereye nyuma yo gusenyuka kwa leta y’Abasoviyeti, butangira kugaruka nyuma y’uko Uburusiya butangiye kurebana nabi n’iburengerazuba kuva mu ntangiriro z’imyaka ya 2000.

Muri Nyakanga, Korea ya Ruguru yabaye kimwe mu bihugu bicye byemera Leta ebyiri zishyigikiwe n’Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine, nyuma y’uko Moscow isinye itegeko ko izo leta zigenga.

Mu kwihimura, Ukraine, iri kurwana n’Uburusiya bwateye ubutaka bwayo, yahagaritse umubano wose na Pyongyang.

Related posts

Ibya Général Gasita, gutoteza abanyamulenge, abarundi benshi n’intwaro rutura – Avugwa muri Uvira

N. FLAVIEN

Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda n’iza Mozambique zakuye inyeshyamba mu birindiro bya Awasse

N. FLAVIEN

Dr Kamana Olivier wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ni muntu ki?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777