Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Umutekano

Perezida Paul Kagame yakiriye umuhungu wa Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba wasuye u Rwanda [AMAFOTO].

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu Biro bye Village Urugwiro, yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, wamugejeho ubutumwa bwa Perezida Museveni wa Uganda.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yabonanye na Perezida Paul Kagame kugira ngo amushyikirize ubutumwa bwa mugenzi wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, ku bijyanye no kuzahura umubano hagati y’Ibihugu byombi utifashe neza bitewe n’ibyo buri Gihugu gishinja ikindi.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ni umugabo w’ibigango ukunda gukoresha imbugankoranyambaga nka Twitter, aho akunze kuganira n’abatuye Isi by’umwihariko Uganda n’akarere ku buzima bwe bwite, ubwa UPDF, Uganda ndetse n’ibindi.

Uyu mu Jenerali w’imyaka 47 y’amavuko, ni umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni. Asanzwe ari n’Umujyanama we Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku rukuta rwa Twitter, byatangaje ko Perezida Kagame na Muhoozi baganiriye ku mubano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga mu minsi micye ishize. Mu bitangazamakuru byo muri Uganda naho bakomeje kuvuga ko hari umusirikare mukuru uzasura u Rwanda muri iyi weekend. Muhoozi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Bamaze kuganira ku mubano w’Ibihugu byombi, Perezida Kagame yakiriye ku meza Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Lt Gen Muhoozi muri Village Urugwiro/Photo Urugwiro.
Indamukanyo yubahiriza kwirinda Coronavirus/Photo Urugwiro.
Perezida Kagame na Gen Muhoozi baganira /Photo Urugwiro.
Umuhungu na Nyirarume baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Uganda/Photo Urugwiro.

Related posts

Imyaka 9 irashize Papa Francis yogeje abagore ibirenge, igikorwa cyakuruye impaka.

N. FLAVIEN

Mahamoud Ali Youssuf yatorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muntu Clarisse

Musanze: Ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu gukemura bimwe mu bibazo byatewe na Covid-19.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777