Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, yagabiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda inka z’inyambo zo mu rwuri rwe ruri mu Ntara y’Iburasirazuba.
Imfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umujyanama wihariye wa se ku bijyanye n’ibikorwa bya Gisirikare bidasanzwe (Special Operations), Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije gukomeza guharura inzira zo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi wajemo agatotsi guhera muri 2017.
Mu bikorwa nyamukuru, ku munsi wa mbere yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame akunze kwita ‘Uncle’, ku wa Kabiri asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye, asura n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena, Ingoro y’amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye Muhoozi mu rwuri rwe “amugabira inka z’inyambo”.
Kuva mu Rwanda rwo hambere, iyo wakundanaga n’umuntu cyangwa se Umuryango runaka, mwagabiranaga inka nk’ikimenyetso cy’ubucuti budatsimburwa. Biba akarusho iyo izo nka ari inyambo, kuko ‘Inyambo’ ari bumwe mu bwoko bw’inka zihariye zigifite umwimerere, zikaba ari inka zifatwa na benshi nk’inka z’i Bwami.
Kuba Perezida Paul Kagame yagabiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba inyambo, bikaba ari ikimenyetso gishimangira ko ubuvandimwe, umubano n’ubucuti biri hagati ya Uganda n’u Rwanda nta cyabikoma mu nkokora n’ubwo hashobora kuzamo umuraba.






Photos: Village Urugwiro