Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu Ubuzima

Perezida Paul Kagame yagabiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu Rwanda inka z’inyambo [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, yagabiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda inka z’inyambo zo mu rwuri rwe ruri mu Ntara y’Iburasirazuba.

Imfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umujyanama wihariye wa se ku bijyanye n’ibikorwa bya Gisirikare bidasanzwe (Special Operations), Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije gukomeza guharura inzira zo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi wajemo agatotsi guhera muri 2017.

Mu bikorwa nyamukuru, ku munsi wa mbere yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame akunze kwita ‘Uncle’, ku wa Kabiri asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye, asura n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena, Ingoro y’amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye Muhoozi mu rwuri rwe “amugabira inka z’inyambo”.

Kuva mu Rwanda rwo hambere, iyo wakundanaga n’umuntu cyangwa se Umuryango runaka, mwagabiranaga inka nk’ikimenyetso cy’ubucuti budatsimburwa. Biba akarusho iyo izo nka ari inyambo, kuko ‘Inyambo’ ari bumwe mu bwoko bw’inka zihariye zigifite umwimerere, zikaba ari inka zifatwa na benshi nk’inka z’i Bwami.

Kuba Perezida Paul Kagame yagabiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba inyambo, bikaba ari ikimenyetso gishimangira ko ubuvandimwe, umubano n’ubucuti biri hagati ya Uganda n’u Rwanda nta cyabikoma mu nkokora n’ubwo hashobora kuzamo umuraba.

Perezida Kagame yagabiye Lt Gen Muhoozi inyambo
Inka z’inyambo zisigaye hacye mu Rwanda
Muhoozi hamwe na ‘Uncle’ Perezida Kagame mu rwuri.
Yeretswe ahari imbunda nini yahanganye n’ingabo za Habyarimana ku Nteko ishinga amategeko
Yasuye Kigali Arena akina Basketball

Photos: Village Urugwiro

Related posts

RDF yatangaje amazina y’abarwanyi ba FDLR bazanye na Général Gakwerere.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yasabye abaturage ko aho gushaka imirimo mu mahanga, bayihabwa Leta ikabahemba.

N. FLAVIEN

Bukavu: Batandatu mu bateye bitwaje intwaro bishwe abandi benshi bafatwa mpiri [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777