Perezida wa Repubulika ya Uganda akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, UPDF, General Yoweli Kaguta Museveni, yatangaje ko kuba Al Shabaab yarishe abasirikare b’Igihugu cye atari uko ikomeye, ko ahubwo byaturutse ku burangare, ruswa n’andi makosa ari mu gisirikare cya Uganda ngo kiri gutakaza indangagaciro za NRA.
Ibi Perezida Museveni abitangaje mu gihe ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, tariki 26 Gicurasi 2023, abarwanyi b’umutwe wa al Shabaab, bateye ikigo cya gisilikare kirimo ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somaliya, kapiteni w’umunyasomaliya yavuze ko impande zombi zatakaje abantu benshi.
Abo barwanyi bateye ikigo cya gisirikare cy’ingabo z’inzibacyuho z’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, African Union Transition Mission in Somalia (ATMIS) kiri i Bulamarer mu bilometero 130 mu majyepfo y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu, aho al Shabaab yahise itangaza ko yishe abasirikare ba Uganda barenga 137, abandi benshi barakomereka ndetse ngo ifata mpiri n’abandi.
Avuga kuri iki gitero, Perezida Museveni yagize ati: “Ntabwo al Shabaab ikomeye byo kutwicamo bene aka kageni, ahubwo amakosa ni ayacu. Ni gute ujya kohereza abasirikare ahantu nka hariya uzi neza ko hari ibyihebe, ukohereza abasanzwe bakora mu gikoni, abakora mu zindi serivisi zifitanye isano n’ibya gisirikare, mbese ugasanga wirengagije ko aho hantu bagiye bakabaye bakenera abasirikare kabuhariwe kandi bamenyeranye. Ibi byose rero mbona biterwa na ruswa yinjiye mu nzego zacu”.
Perezida Museveni yavuze ko mu bihe byashize bafataga Brigade bazi neza ko izobereye mu kurwana, bakabohereza bari hamwe nta byo kubavangavanga kuko ngo ibyatumye bapfusha cyane byatewe n’ubwoba bwa bamwe (abo yise ko basanzwe bakora mu gikoni), bumvishe ibiturika ku marembo y’ikigo ngo bashya ubwoba bariruka, abasirikare bacye bamenyereye urugamba bisanga bari bonyine, maze ngo ibara rigwa ubwo.
Perezida Museveni kandi yavuze ko abasirikare be bakomeje gutakaza indangagaciro za NRA (National Resistance Army), aba bakaba ari abarwanyi bamufashije kugera ku butegetsi, ngo bakaba barabigezeho kubera umutima wo gukunda Igihugu, ibintu ubundi ngo byakomeje no kuba muri UPDF ariko ubu kubera amafaranga atangwa na UN, benshi bakaba bajya mu butumwa kubera amafaranga, atari ukwitangira akazi ari nayo mpamvu ingaruka ziri kuba nyinshi.
ATMIS ifasha ingabo z’Igihugu cya Somaliya mu rugamba ihanganyemo n’umutwe wa al Shabaab wiyita ko ugendera ku mahame ya kiyisilamu. Ingabo za Uganda zagiye muri Somalia mu 2007 mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AMISOM, bwaje kurangira bugasimburwa na ATMIS.
Uretse Uganda, hari ibindi Bihugu bifite Ingabo muri Somalia, birimo u Burundi, Kenya na Ethiopia mu rwego rwo gufasha Leta ya Somalia ngo barebe ko iki Gihugu kitagwa mu maboko y’abarwanyi ba al Shabaab bashaka ko Somalia yagendera ku mategeko akaze ya Shalia. Ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Turkey n’ibindi nabyo bikaba bitanga ubufasha mu ikoranabuhanga ry’ikirere n’ubwo binengwa gutanga ubufasha bitinze.