Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

Perezida Museveni wavuye i Kampala na Kajugujugu yageze mu Rwanda mu modoka.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, abinyujije kuri Twitter, mu masaha ya mu gitondo, yatangaje ko afashe urugendo rwa kajugujugu rumujyana mu Rwanda. Gusa iyi ndege yamugejeje hafi y’umupaka wa Gatuna, ubundi yambuka n’imodoka ari nayo yamugejeje mu Murwa mukuru i Kigali, benshi batangazwa n’ukuntu yahagurutse na kajugujugu akaba ageze mu Rwanda mu modoka.

Ubwo yageraga ku Mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, Perezida Museveni yakiranwe ubwuzu na Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Ernest Nsabimana ndetse na Anne Katusiime wungirije Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda ndetse n’abandi baturage benshi bari bishimiye ko uyu munyacyubahiro yongeye gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’imyaka isaga itanu atahakandagira.

Perezida Museveni, ubwo yageraga i Nyabugogogo, yakirijwe urufaya rw’amashyi rw’imbaga y’abaturage bari ku muhanda ndetse no mu magorofa, bamwereka ko yisanga mu Rwanda rwa Gasabo, kandi ko bari bamunyotewe.

Uganda yinjiye mu Muryango wa Commonwealth mu 1962 nyuma yo kubona ubwigenge yigobotoye ingoma y’u Bwongereza. Mu mwaka wa 2007, iki Gihugu cyakiriye inama nk’iyi iri kubera mu Rwanda, Icyo gihe CHOGM ikaba yarabaga ku nshuro ya 20.

U Rwanda na Uganda ni Ibihugu by’ibivandimwe kuko uretse guturana, ibi Bihugu binasangiye byinshi mu mateka yaba aya vuba cyangwa aya cyera. Usanga abaturage ba kimwe muri ibi Bihugu bavukana n’abo ku rundi ruhande, ndetse rimwe na rimwe bikagorana kubatandukanya, akenshi bitewe n’ukuntu abazungu bakase imipaka bamwe bakibona hakurya kandi bari basanzwe mu Gihugu kimwe.

Perezida Museveni ageze ku mupaka wa Gatuna yakiriwe n’abantu benshi bari bamutegereje.
Imodoka yatwaye Perezida Museveni wanyuze ku mupaka wa Gatuna.
Perezida Museveni wa Uganda yurira kajugujugu ya gisirikare yavuze ko imuzana mu Rwanda.

Related posts

Kamonyi: Mudugudu yafatiwe mu kabari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

N. FLAVIEN

Bucura bwa Perezida Kagame yasoje amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.

N. FLAVIEN

Umuhanzi Justin yakoze mu nganzo ashima Perezida agira ati “Tukuri inyuma Paul Kagame” [VIDEO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777