Emmanuel Macron yarahiriye manda ya kabiri nka Perezida w’u Bufaransa, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Gicurasi 2022 mu muhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu (Élysée).
Emmanuel Macron yaherukaga gutorerwa kongera kuyobora u Bufaransa ku majwi 58,5% ahigitse Marine Le Pen bari bahanganye.
Mu ijambo rito yavuze amaze kurahira, Emmanuel Macron, yashimangiye ko manda ye ya kabiri igiye kuba nshya, ko idashingiye gusa gukomereza ku byo yari yaratangiye.
Ati: “Dukeneye imikorere mishya, itandukanye n’ibintu bidahinduka, tukubaka itanga umusaruro.”
Abantu 500 nibo bari bitabiriye uyu muhango barimo abahoze ari abakuru b’Igihugu mu Bufaransa. Hari François Hollande na Nicolas Sarkozy.
Edouard Philippe, Manuel Valls, Alain Juppe na Jean-Pierre Raffarin, babaye ba Minisitiri w’Intebe bari bitabiriye uyu muhango.