Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Perezida Kagame yakuye bwana Gatabazi ku mwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakuye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yari amazeho umwaka umwe n’amezi hafi 8, amusimbuza Jean Claude Musabyimana wakoraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi.

Izi mpinduka zatangajwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari nawe warishyizeho umukono, ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022.

Rgira riti: “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo y’ 116; none kuwa 10 Ugushyingo 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yagize bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu“.

Ku wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yari yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Gatabazi Jean Marie Vianney wari wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mbere y’uko agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney yari asanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase wari kuri uyu mwanya kuva mu kwezi kwa 10 (Ukwakira) 2018, Shyaka na we akaba yari yawusimbuyeho Francis Kaboneka.

Gatabazi Jean Marie Vianney yayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuva mu kwezi kwa 8 (Kanama) 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.

Tariki 25 Gicurasi 2020, Guverineri Gatabazi JMV wayoboraga Intara y’Amajyaruguru na Guverineri Emmanuel Gasana wayoboraga Intara y’Amajyepfo bahagaritswe ku mirimo kubera ibyo bagombaga kubazwa bari bakurikiranyweho, gusa nyuma yo gutakambira Perezida wa Repubulika, Gatabazi yasubijwe mu kazi, nyuma aza no kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwanya yakuweho uyu munsi.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Jean Claude Musabyimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Gatabazi Jean Marie Vianney wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakuwe kuri uwo mwanya.

Related posts

Rutsiro FC itsinze Kiyovu sport iyerekeza ahamanuka

N. FLAVIEN

Tanzania, Uganda na Kenya mu byishimo nyuma yo kwemererwa kwakira CHAN 2024

N. FLAVIEN

APR FC yanganyirije na Pyramids i Kigali, imibare iba myinshi mu mukino wo kwishyura.

N. FLAVIEN

1 comment

Bolingo November 10, 2022 at 2:42 PM

Ntabwo byoroshye

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777